Ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo, SPLM-IO (Sudan People’s Liberation Movement-In Opposition), riri mu bibazo bikomeye by’amakimbirane n’ubwumvikane buke nyuma y’ifatwa n’ifungwa ry’umuyobozi waryo w’igihe kirekire, Dr. Riek Machar.
Ku wa Gatatu, taliki ya 9 Mata 2025 Stephen Kuol Par, wahoze ari Minisitiri w’amahoro muri guverinoma ya Sudani y’Epfo, yatangaje ko yatorewe kuba umuyobozi w’agateganyo wa SPLM-IO.
Ibi yabivuze nyuma y’uko Machar afunzwe kuva mu mpera za Werurwe, aho afungiye iwe mu rugo. Ubuyobozi bwa SPLM-IO bwemeje ko Par yahawe inshingano zo kuyobora ishyaka mu buryo bw’agateganyo.
Nubwo Par yashyizweho, ishami ry’intwaro rya SPLM-IO rizwi nka SPLA-IO ryamaganye icyo cyemezo, rigaragaza ko ridashyigikiye iyimurwa rya Machar.
Iri shami rikunze kumenyerwa kuba indahemuka kuri Machar, rirwanya icyemezo cyo kumusimbuza, rikavuga ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga umutwe.
Hari amakuru avuga ko bamwe mu bayoboke ba SPLM-IO bashyigikiye Par batitabiriye inama z’ishyaka, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’ivangura n’isenyuka ry’uruhande rwa politiki.
Machar yafunzwe hashize ibyumweru bibiri, nyuma y’uko Perezida Salva Kiir amushinje kuba ari inyuma y’imvururu zateje urupfu rw’abasirikare ba leta mu majyaruguru ya Sudani y’Epfo. Gusa, nta bimenyetso bifatika birashyirwa ahagaragara ku byaha ashinjwa.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko aya makimbirane hagati y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ashobora gusubiza inyuma urugendo rw’amahoro igihugu cyari kimazemo igihe, cyane cyane ko amasezerano y’amahoro yasinywe mu 2018 yari amaze imyaka itanu akomeje guhura n’imbogamizi.
Bitewe n’ibi bibazo, hari impungenge z’uko Sudani y’Epfo ishobora kongera gusubira mu ntambara y’abaturage. Kugeza ubu, igihugu kiracyarimo inzibacyuho yamaze kongererwa inshuro enye kuva amasezerano y’amahoro yasinywa, ariko amatora ya perezida ntiyari bwabe.
Benshi mu bakurikiranira hafi ibya politiki ya Sudani y’Epfo bemeza ko niba hatagize igikorwa mu maguru mashya ngo hashyirweho ubwumvikane hagati y’impande zose, igihugu gishobora kongera gusubira mu icuraburindi.
