Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Taikun Ndahiro yongeye kuvuga ku kibazo kimaze igihe kivugisha benshi mu ruganda rw’imyidagaduro, aho yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’izindi nzego z’umutekano n’ubuyobozi kwiga kubaha no kurinda isura y’abahanzi. Ibi yabivuze ku munsi w’ejo tariki ya 18 Ugushyingo 2025, abinyujije mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa instagram, aho yavuze ko igihe kigeze ngo inzego bireba zirusheho kumva no guha agaciro umuziki n’abawukora.
Taikun yavuze ko kenshi abahanzi bahura n’ihohoterwa rishingiye ku myumvire itanoze y’abantu babafata nk’abantu badafite agaciro cyangwa batari uburere. Yavuze ko ibi bishobora gutuma impano zishya zicika intege ndetse n’ubuhanzi bw’u Rwanda bugahabwa isura itari yo.
Yagaragaje ko abahanzi baba ari ba ambasaderi b’igihugu, bakwiye guhabwa agaciro no kurindwa nk’abandi bantu bose bafite uruhare mu kubaka igihugu. Ibyo yabivuze nyuma yo gushyira hanze post kuri instagram hanyuma agashyiramo indirimbo y’umuhanzi Bill Ruzima uherutse gutabwa muri yombi k’ucyaha ashinjwa cyo kunywa no kugurisha urumogi.
Yongeyeho ko hari igihe abahanzi bafatwa nabi mu bihe by’iperereza cyangwa mu bikorwa bitandukanye bya polisi, ibintu avuga ko bikwiye gukosorwa vuba cyane kuko bishobora gutuma umuhanzi agira isura mbi kandi akenshi biterwa n’amakuru adafite ishingiro.
Taikun yasabye ko inzego zishinzwe umutekano zatangira gukorana n’abahanzi mu buryo bunoze, bubahiriza uburenganzira bwabo kandi bugamije guteza imbere urwego rw’imyidagaduro. Yanibukije ko kurinda umuhanzi ari n’uburyo bwo kurinda isura y’igihugu.















