Mu minsi yashize, Tanasha Donna, umuhanzi akaba n’umunyamideli w’umunya-Kenya wigeze gukundana na Diamond Platnumz, yagarutsweho cyane nyuma yo guhindura iminwa ye akoresheje ibizwi nka ‘Lip fillers’. Ibi byatumye benshi mu bafana be bamwibasira, bavuga ko yari mwiza uko yari asanzwe, maze bamugira inama yo kudakomeza kwitera ibyo birungo.
Byatangiye ubwo Tanasha yashyiraga amashusho kuri Instagram agira inama abagore ku bijyanye n’imibanire, ariko aho kugira ngo abafana bagire icyo bavuga ku butumwa bwe, bihutiye kunenga iminwa ye mishya. Bamwe bamushinje kugerageza guhindura isura ye karemano, abandi bakamwita umuntu utanyuzwe n’uko Imana yamuremye.

Mu mpaka zavutse kuri iyo ngingo, Umunyamakuru Mange Kimambi wo muri Tanzania yaje kwinjira muri iyo nkuru, ashimangira ko Tanasha ari mwiza karemano kandi ko atari akwiye gukomeza kwitera ibirungo nk’ibyo.
Yamusabye kwisubiraho, yongeraho ko yamufasha kubona ubuvuzi bwiza i Los Angeles kugira ngo yikurweho ibyo yari yaratereshejwe.
Mu butumwa bwe, Mange Kimambi yavuze ko ibirungo nk’ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku bwiza bw’umuntu, ndetse ko Tanasha adakwiye gutegereza igihe bizaba byangije isura ye.
Yagize ati: “Abantu benshi bibeshya ko kongera ibirungo by’ubwiza bikomeza kubagira beza, ariko si ko bimeze. Hari ubwo bishobora kugira ingaruka mbi kandi bikabangiriza isura.”
Nyuma y’izo mpaka n’inama yahawe, Tanasha Donna yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yumvise ibyo abafana n’abahanga bamubwiye. Yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kwikuraho ‘Lip fillers’ agasubirana iminwa ye karemano.
Yagize ati: “Nishimiye uko naremwe, ndashimira abanganirije ku miterere y’ubwiza karemano. Ubu ngiye gukuraho lip fillers maze nkagarura iminwa yanjye uko nari nsanzwe.”
Ibi byashimishije benshi mu bafana be, bagaragaza ko bishimiye umwanzuro yafashe. Hari n’abashimiye Mange Kimambi ku bw’uruhare rwe mu gutuma Tanasha afata icyemezo cyiza.
Iyi nkuru yongeye kuzamura impaka zijyanye no gukoresha ibirungo by’ubwiza n’ingaruka zabyo, aho bamwe bavuga ko ari uburenganzira bw’umuntu gukora ibyo ashaka ku mubiri we, mu gihe abandi babona ko ari ngombwa gukomeza kubungabunga ubwiza karemano.
