Umuhanzikazi w’icyamamare muri Nigeria, Temilade Openiyi uzwi ku izina rya Tems, yateye intambwe idasanzwe mu rwego rw’imikino agura imigabane muri San Diego FC, imwe mu makipe mashya akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Major League Soccer – MLS).
Ibi bitumye aba umwe mu byamamare bikomeje gushora imari muri iyi kipe nshya igomba gukina shampiyona yayo ya mbere muri uyu mwaka wa 2025.
Tems yinjiye muri San Diego FC yiyongera ku bandi bafite imigabane muri iyi kipe, barimo Juan Mata, wahoze akinira Chelsea na Manchester United, umunyamerika Issa Rae uzwi cyane mu ruganda rwa sinema, umukinnyi wa Baseball Manny Machado, hamwe n’abandi bashoramari nka Kwamena Afful na Tunde Filayiwo.

Aba bose bahurije hamwe imbaraga mu gushyigikira uyu mushinga w’ikipe nshya mu mupira w’amaguru wa Amerika.
San Diego FC ni imwe mu makipe mashya yahawe uruhushya rwo gukina MLS, ifite intego yo guhatana n’amakipe akomeye nka LA Galaxy, Inter Miami, na New York Red Bulls.
Gushora imari kwa Tems muri iyi kipe bisobanuye byinshi ku iterambere ry’uyu mukino, by’umwihariko mu guhuza umuziki n’imikino, no gukurura abafana baturuka mu mico itandukanye.
Tems, wamamaye cyane binyuze mu ndirimbo nka Essence yakoranye na Wizkid, ndetse na Free Mind, yakomeje kwagura ibikorwa bye bijyanye n’ubucuruzi, akaba yinjiye mu ruhando rw’ishoramari mu mikino. Ibi bikomeje kugaragaza uko ibyamamare by’Afurika bikomeje kugira uruhare runini mu iterambere ry’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.
