Umukinnyi ukiri muto w’Umunya-Philippine, Alexandra Eala, yakoze ibitangaza muri 1/4 cy’irushanwa rya Miami Open 2025 muri Tennis, atsinda Iga Swiatek, nimero ya Kabiri ku Isi, ku manota 6-2, 7-5.
Uyu mukino wakiniwe kuri Hard Rock Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukaba watunguranye cyane kuko Swiatek yari yashyizwe mu bahabwa amahirwe menshi yo gutwara iri rushanwa.
Eala w’imyaka 19 yerekanye urwego rwe, agaragaza imbaraga, ubuhanga, no kwihangana bikomeye byamufashije gusezerera umukinnyi wari kumwe na we mu mukino ukomeye.

Mu gace ka mbere k’uyu mukino, Alex Eala yatangiye neza, atsinda Swiatek ku manota 6-2, ibintu byatunguye benshi kuko uyu mukinnyi ukiri muto atari asanzwe yitwara neza ku rwego rwo hejuru nk’urwa Swiatek.
Iga Swiatek yagerageje kwigaranzura mu gace ka kabiri, ariko Eala yakomeje kugaragaza ubudahangarwa, atsinda ku manota 7-5.
Uyu mukino wagaragaje uburyo Eala amaze gukura mu mikinire, akazirikana ko yize umwuga we muri Rafael Nadal Academy, aho yakomeje gutungurana cyane mu marushanwa mpuzamahanga.
Kuba yatsinze umukinnyi ufite Grand Slam enye byamuhaye amahirwe yo gukomeza kugera kure muri iri rushanwa rikomeye.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Eala yavuze ko ari iby’agaciro gukina neza no gutsinda umukinnyi nka Swiatek, ashimangira ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo azegukane iki gikombe.
Nubwo hari abataramuhaga amahirwe, uyu mukobwa akomeje gutanga icyizere ko ari umwe mu bakinnyi bashobora kuzagira impinduka zikomeye mu mukino wa Tennis ku rwego mpuzamahanga.

