
Terrence Howard, umwe mu bakinnyi ba filime nโamaseriyeri ya televiziyo bazwi cyane, aherutse gutangaza ibintu bikomeye ku bijyanye nโuburyo hari urundi ruhande rwijimye muri Hollywood โ aho yatanze urugero rwerekeye na Diddy (Sean Combs), icyamamare mu muziki.
Howard yari umushyitsi mu kiganiro โPBD Podcastโ cya Patrick Bet-David, aho yagaragaje uko yigeze kwibasirwa na Diddy mu buryo yita ko bwari bupfutse ubusambanyi mu mwambaro wo kumwigisha gukina filime.
Nubwo Terrence atavuze igihe nyacyo ibi byabereye, yavuze ko yigeze gutumirwa na Diddy iwe mu rugo ubwo yamusabaga ko yamwigisha gukina. Ariko ngo agezeyo, Diddy nta gikorwa cyangwa isomo yari afite โ ahubwo ngo yamurebaga gusa atavuga, nyuma amusaba ko acuranga umuziki kugira ngo akomeze kumureba. Howard yavuze ko nta kintu gifatika cyakozwe muri ibyo biganiro.

















