Imyidagaduro

The Ben yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nkufite ku mutima” (VIDEO).


The Ben numwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano muri muzika y’u Rwanda , uyu musore umaze kubaka izina rikomeye muri uyu muziki yongeye gususurutsa abakunzi b’umuziki we maze ashyira hanze indirimbo nshya “Nkufite ku mutima”. 

Iyi ndirimbo yakoze ku bufatanye na Zizou Alpacino iri mu njyana ya Lumba  aho yumvikanamo n’ilingala, n’ibintu byatunguye benshi kuko uyu musore ntiyaramenyerewe muri izi njyana  gusa nyuma y’amasaha macye igiye hanze bigaragara ko ari indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki.

Nkufite ku mutima n’indirimbo y’urukundo yakorewe muri Monstar Records na Producer Knox Beat usanzwe akorera muri iyi Studio.

The Ben ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma yuko mu minsi ishize yaraherutse gutaramira abakunzi mu gitaramo yakoreye ku mbuga nkoranyamabaga .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close
Close