Thomas Partey wahoze akinira Arsenal ubu akaba akinira ikipe ya Villareal yo muri Espaigne, yahakanye ibirego byo gufata abagore ku ngufu. Thomas Partey yari yambaye ikoti ry’ubururu n’ishati y’umukara ubwo yageraga mu rukiko rwa Southwark Crown Court i Londres ku munsi wejo hashize ku wa gatatu, taliki 18 Nzeri 2025 aho yasomerwaga ibirego ashinjwa.
Uyu mukinnyi wo hagati ukomoka muri Ghana yahakanye ibirego bitanu byo gufata abagore ku ngufu n’ikindi kimwe cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ibyaha aregwa bivugwa ko byabaye hagati ya 2021 na 2022, mu gihe yari mu mikino ya Premier League akinira ikipe ya Arsenal nk’umukinnyi wo hagati.
Ibyo byakurikiye nyuma y’iminsi ine gusa avuye muri Arsenal ubwo amasezerano ye yarangiraga mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2025.
Urukiko rwatangaje ko Partey yarekuwe by’agateganyo, akazongera kwitaba urukiko ku wa 2 Ugushyingo 2026, ubwo urubanza rwe ruzaba rutangiye kuburanishwa mu mizi.
















