Ibiciro babikubise ishoka, nyuma y’aho bamaze kwikubiraho abakiriya, Ti’Amo Lounge i Remera ikomeje kwigwizaho igikundiro ku rwego rudasanzwe, doreko ikomeje guhinduka ahantu hahurira abantu benshi baba bashaka kurira indyo nziza, kuruhukira no kwishimira serivisi itandukanye n’ahandi. Iyi lounge yamenyekanye cyane kubera uburyo ihuza ubwiza bw’aho ikorera, kwakira neza abakiriya, n’ubuhanga mu gutegura amafunguro aryoshye kandi ahendutse ugereranyije n’ubwiza bwayo.
Mu byo kurya bikomeje gutuma Ti’Amo Lounge ivugwa cyane, harimo Burger ziteguye kinyamwuga, zifite umwimerere wihariye ku bakunda ifunguro ryihuse kandi ryiza. Hari kandi Goat Leg itogosheje neza, ikundwa n’abakunda inyama ziteguye mu buryo bwa kinyafurika kijyanye n’igihe. Platter zitandukanye zituma abakiriya basangira mu byishimo, cyane cyane mu matsinda y’inshuti cyangwa imiryango.
Sandwiches na Pizza nabyo biri mu byihariye, bitegurwa ku buryo bujyanye n’uburyohe n’isuku, bikajyana neza n’ibinyobwa bitandukanye. Ku bakunda amafunguro yuzuye, Whole Chicken ndetse na Chicken with Rice byahindutse amahitamo akunzwe cyane, bitewe n’uko biba byateguwe neza kandi bigahaza.
Mu gihe ibiciro byinshi byazamutse ahandi, Ti’Amo Lounge yahisemo korohereza abakiriya bayo, ikabaha serivisi nziza ku giciro giciriritse. Ibi byatumye ikomeza kwigarurira imitima ya benshi, ikaba ikomeje kwerekana ko ubuhanga, icyerekezo n’ubwitange bishobora gutuma ahantu hahinduka igicumbi cy’ibyishimo i Remera.





















