Kuri uyu munsi tariki 18 Mutarama 2026 mu Afurika yose ihanze amaso umukino ukomeye wa nyuma w’Igikombe cya AFCON uhuza Senegal na Maroc uyu munsi, abakunzi b’umupira w’amaguru i Kigali barasabwa guhitamo ahantu heza ho kuwurebera mu mwuka w’ibyishimo n’imyidagaduro nyayo. Ti’Amo Lounge i Remera ni ho hantu heza ho guhurira, aho umupira uhurira n’umuziki, ibinyobwa byiza n’ikirere cyuzuye ibyishimo.
Uyu mukino uribazwa cyane: Ese ni iyihe kipe ishobora kwegukana igikombe? Senegal yinjira mu kibuga ifite ubunararibonye n’imbaraga z’abakinnyi bamenyereye imikino ikomeye, aho gukinira hamwe no kudacika intege byabaye umuco. Ku rundi ruhande, Maroc ifite umukino uhamye, ugenzurwa neza n’ubuhanga bwo hagati mu kibuga, ikaba ishobora gutungura uwo ari we wese mu kanya gato.
Abasesenguzi benshi bagaragaza ko Senegal ifite amahirwe menshi bitewe n’ubunararibonye n’imbaraga z’umubiri, ariko Maroc yo ifite abakinnyi bafite ubwenge mu mikinire no gukoresha amahirwe make ibona. Ibi bituma umukino uba nk’uza kuba utandukanye n’undi, bigaha abakunzi b’umupira impamvu yo kuwurebera bari hamwe, basangira ibyishimo.
Ni muri urwo rwego Ti’Amo Lounge i Remera yatumiye abakunzi b’umupira w’amaguru, inshuti n’imiryango kuza kurebera uyu mukino ukomeye ahantu heza, hari ecran nini, serivisi nziza.
















