I Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ahasanzwe hahurira urujya n’uruza rw’abashaka ubwiza n’uburanga, ni ho usanga iduka Tinah Beauty Shop, iduka rizwi kandi ryizewe mu gucuruza perfume z’indobanure ziturutse hirya no hino ku Isi. Uhereye ku mpumuro zoroheje zihuza umunsi wawe w’akazi, kugeza ku mpumuro zihamye ziguha ishusho nziza mu bantu, zose zirahari kandi ku giciro gikwiye buri wese ushaka guhumura neza.
Tinah Beauty Shop ibarizwa mu Mujyi wa Kigali, i Nyarugenge mu nyubako Makuza Peace Plaza, ku muryango GF-12, ahantu hizewe abantu benshi bakunda gusura kubera serivisi zinoze no kwakira neza abakiriya. Abakozi babo batojwe guha buri wese ubufasha bwo guhitamo impumuro ‘perfume’ ijyanye n’amahitamo y’umuntu, bashingira ku buryo umuntu yishimira uko ahumura.
Iri duka rirangwa n’uko rifite perfume z’amoko menshi yaba iz’abagore, iz’abagabo, ndetse n’izihuza bose dore ko zose zikozwe mu buryo bwa premium, zifite umuhumuro umara igihe. Niba ushaka impumuro ikwakirana ubwuzu, cyangwa kugaragara neza mu birori, aha ni ho ubisanga.
Tinah Beauty Shop ntabwo itanga perfume gusa, ifite n’amashakoshi y’abagore kandi meza, sibyo gusa ahubwo itanga na make up nziza k’ubakunzi bazo nkuko slogan yabo ibivuga: “Beauty is better for the soul.” Ukeneye ibindi bisobanuro, ushaka gutumiza wahamagara cyangwa ukandika ubutumwa bugufi kuri nimero ya 0789534851.















