Nyuma y’iminsi bivugwa ko Titi Brown na Nyambo Jesca batabanye neza, ibintu byafashe indi ntera aho kuri ubu bombi batagikurikirana kuri Instagram, ndetse Titi yasibye amafoto yose agaragaraho ari kumwe na Nyambo. Ibi byakomeje gukurura impaka mu bakurikira iby’aba bombi, aho benshi bibaza niba koko urukundo rwabo rwaba rwarahereye.
Amakuru y’uko Titi na Nyambo batagicana uwaka yatangiye kuvugwa mu minsi ishize, nyamara nyuma y’igihe gito bombi bagaragara barimo guhamiriza ko bameranye neza.
Icyo gihe, Titi yashyize ifoto ya Nyambo kuri Instagram ye ayiherekeza amagambo agira ati: “Ubuzima bwanjye”, ndetse akongeraho umutima.
Nyambo nawe yahise ashyira iyo foto kuri story ye, agaragaza ko bishimiye gukomeza kubana neza. Gusa n’ubwo ibyo byatumye benshi batekereza ko ibyo kutumvikana kwabo ari impuha, bisa nkaho byari igitambaro cyo guhisha ukuri.
Amakuru yizewe aturuka mu nshuti za hafi z’aba bombi avuga ko nyuma y’igihe kirekire batumvikana, bafashe umwanzuro wo kubana nka “bagenzi basanzwe” ariko ntibagaragaze amakimbirane yabo mu ruhame.
Bivugwa kandi ko inshuti zabo zari zagize uruhare mu kubahumuriza no kubasaba kudasebanya ku mbuga nkoranyambaga. Nyamara, muri iyi minsi ibimenyetso birivugira: gusiba amafoto ndetse no kudakurikirana ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza icyuho gikomeye mu mubano wabo.
Bamwe mu bakunzi babo bibaza niba iki cyaba ari igikorwa cyo kugaragaza ko nta mahirwe asigaye, cyangwa niba harimo indi mpamvu yihishe inyuma.
Hari abavuga ko aba bombi bashobora kuba barahuye n’intonganya zishingiye ku bibazo by’akazi cyangwa umwanya w’umwe mu buzima bw’undi.
Gusa nta ruhande ruragira icyo rutangaza ku by’ibi bimenyetso bishya bigaragaza ko urukundo rwabo rushobora kuba rwarahagaze burundu.
Icyakora, abasesenguzi b’imyitwarire ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ibimenyetso nk’ibi bigaragara ku bantu benshi barimo gutandukana, aho gufata umwanzuro wo kutakomeza kugirana umubano kuri za mbuga nkoranyambaga bifatwa nk’uburyo bwo kwiyubaha no gukomeza ubuzima bushya.
Bityo rero, n’ubwo aba bombi nta n’umwe uragira icyo avuga ku byo kwemeza cyangwa guhakana iby’uko batandukanye, uruhurirane rw’ibimenyetso ruhagije kugira ngo benshi bakeke ko urukundo rwabo rwaba rwarasojwe.
Kuba abashakanye cyangwa abakundanye batangira gusiba amafoto y’ibihe byabo byiza ku mbuga nkoranyambaga, benshi babibona nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko icyizere cyangwa umubano bari bafite waba warangiritse. Ku rundi ruhande, hari abasanga ibi bishobora kuba ari intambwe ya mbere yo gushaka umwanya wo kwitekerezaho no kwiyubaka mu buzima bushya.
Ni ukubitega amaso niba Titi Brown na Nyambo bazatangaza amakuru mashya yerekeye iby’urukundo rwabo, cyangwa niba bazahitamo kuguma mu bwiru, ariko ntibishidikanywaho ko igikorwa cyabo cyo gusiba amafoto cyongeye gukomeza ikiganiro mu bakunzi b’iby’imyidagaduro n’abakurikirana umubano wabo.