Umupasiteri w’Umunyanijeriya witwa Tobi Adegboyega, wahoze ari umuyobozi wa SPAC Nation mu Bwongereza, ari kugaragara mu nkuru kubera ibibazo by’amategeko n’amakimbirane yatewe n’imicungire y’imari y’itorero rye.
Nyuma y’uko urukiko rw’ubuhungiro rw’Ubwongereza rwemeje ko yoherezwa muri Nijeriya, ashinjwa kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 1.87 z’amapawundi (angana na miliyari 4 mu mafaranga y’amanyarwanda), ndetse ngo yakoze ibikorwa byo gukoresha nabi umutungo w’itorero rye, ibintu byatumye SPAC Nation ifungwa na Komisiyo y’Imiryango Nkemurampaka y’Ubwongereza mu 2022.
Adegboyega yari amaze igihe asaba kwemererwa kuguma mu Bwongereza yitwaje uburenganzira ku buzima bw’umuryango, aho yavuze ko afite umugore w’Umwongereza. Gusa, urukiko rwanzuye ko ibyo bitashoboka, ruvuga ko kubaho kwe muri Nijeriya bidashobora guhungabanya ubuzima bw’umuryango cyangwa ibikorwa by’umuryango yari ayoboye mu Bwongereza.
Nubwo yavuze ko ibyo aregwa ari ibirego bidafite ishingiro kandi ko ari intambara ya politiki, hari amakuru avuga ko itorero rye ryashinjwaga gushishikariza abanyetorero gutanga amafaranga binyuze mu buryo budasanzwe, harimo no kwishora mu madeni akomeye no gukoresha uburiganya.
Iyi nkuru yatumye abatari bake batangira kuyikurikiranira hafi, cyane cyane kubera imibanire ye na John Boyega, umukinnyi w’icyamamare mu byerekeye sinema ukomoka muri Nijeriya, ndetse n’umurimo ukomeye yari yaratangije muri SPAC Nation mu guhindura ubuzima bw’urubyiruko rwari rufite ibibazo byo mu migi yo mu Bwongereza.