Mu mukino wabaye ku wa 8 Ukuboza 2024 hagati ya Tottenham Hotspur na Chelsea muri shampiyona ya Premier League, Chelsea yatsinze Tottenham ku bitego 4-3 mu mukino wabereye kuri Tottenham Hotspur Stadium i Londres, ureberwa n’abafana basaga 61,000.
Tottenham yafunguye amazamu ku gitego cya Dominic Solanke ku munota wa 5, gishyiraho akarusho nyuma yo gufashwa na Brennan Johnson.
Dejan Kulusevski yongeyemo igitego cya kabiri ku munota wa 11 ku mupira mwiza watanzwe na Pedro Porro. Gusa Chelsea ntiyacitse intege, maze Jadon Sancho atsinda igitego cya mbere ku munota wa 17, gishyiramo ikinyuranyo mbere y’uko bajya kuruhuka ari 2-1.
Mu gice cya kabiri, Chelsea yazamuye imbaraga. Cole Palmer yatsinze penaliti ebyiri (ku munota wa 61 n’uwa 84), mu gihe Enzo Fernández yatsindaga igitego cya gatatu ku munota wa 73.
Ku munota wa nyuma w’inyongera (90+6), Son Heung-Min wa Tottenham yagerageje gukuraho icyuho atsinda igitego cya gatatu cya Tottenham ariko ntibyabujije Chelsea gutsinda.
Uyu mukino watumye Chelsea ijya ku mwanya wa kabiri mu rutonde rwgateganyo rwa shampiyona, mu gihe Tottenham yibereye ku mwanya wa 11 nyuma y’umusaruro utari mwiza yagize kuri uyu munsi ndetse nibihe byatambutse.