Mu 2020, Toyota yatangaje umushinga wo kubaka umujyi bise ‘Woven City’, umujyi ufatwa nk’‘laboratwari y’ubushakashatsi bushingiye ku ikoranabuhanga’, aho abawutuye bazajya baba aba mbere mu kugerageza ikoranabuhanga rishya ryahakorewe.
Uyu mujyi w’ikoranabuhanga wubatswe hafi y’umusozi wa Fuji mu Buyapani, ugamije kuba icyitegererezo mu nzego z’ubuzima, imyidagaduro, n’ubuhanga bugezweho.
Igitekerezo cy’uyu mushinga cyari ukugira ahantu hihariye ho guhanga, gukoreramo ubushakashatsi, no kugerageza ikoranabuhanga ritandukanye, rigashyirwa mu bikorwa rigifite ireme.
Toyota yashyize imbere intego yo kubaka aho hazajya hakorerwa ubushakashatsi ku bintu bidasanzwe by’ikoranabuhanga, nko guhanga imodoka zitwara zitagendeshwa n’abashoferi, gukoresha robot mu buzima bwa buri munsi, no gukora ibikoresho by’imyidagaduro bishya. Abatuye muri Woven City bazajya baba aba mbere mu kubona no kugerageza ibidasanzwe mbere y’uko byoherezwa ahandi ku Isi.
Imirimo yo kubaka uyu mujyi yatangijwe mu 2021, bikaba biteganyijwe ko uzaba umusingi wo guhanga iterambere rihamye mu nzego nyinshi, rishingiye ku bushakashatsi n’ikoranabuhanga rigezweho.