Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Espagne birimo Marca na AS aravuga ko myugariro w’inyuma w’iburyo wa Liverpool, Trent Alexander-Arnold, ari hafi kwerekeza muri Real Madrid ku kigero cya 99%.
Mu kwezi kwa Mutarama 2025, Real Madrid yari yashyize imbaraga nyinshi mu kugerageza gusinyisha uyu musore w’imyaka 25, akaba kapiteni wungirije wa Liverpool.

Gusa, ibyo biganiro byaje guhagarara kubera ko impande zombi zitigeze zumvikana ku bijyanye n’amasezerano. Icyakora, uko igihe cyagiye gihita, Madrid yongeye kugaruka ku mugambi wo kumwegukana, by’umwihariko nyuma yo kubona ko uyu mukinnyi akomeje kwanga kongera amasezerano mashya mu ikipe ye.
Amasezerano ye ari hafi kurangira ku itariki ya 30 Kamena 2025, kandi kugeza ubu nta kimenyetso cy’uko azayongera.
Liverpool irimo kugerageza kumusaba kuguma muri iyi kipe, ariko ubuyobozi bwa Real Madrid bwizeye ko buzabona umukinnyi mushya uzasimbura Dani Carvajal, umaze igihe kinini ari we mukinnyi wa mbere w’iyo kipe kuri uwo mwanya.
Alexander-Arnold amaze imyaka irenga 10 muri Liverpool, aho yinjiriye mu ikipe nkuru muri 2016 avuye mu ishuri ry’umupira w’amaguru ry’iyi kipe.
Kuva ubwo, yabaye umukinnyi w’ingenzi, atwarana na Liverpool ibikombe bikomeye birimo Champions League (2019) na Premier League (2020).
Nubwo Liverpool yakomeje kumwizeza ko ashobora kuzakomeza kuba igice cy’ahazaza h’iyi kipe, amakuru aturuka mu bashinzwe gushakira abakinnyi amakipe agaragaza ko Real Madrid yiteguye kumwemeza binyuze mu masezerano afatika, bityo akajya gukinana na bagenzi be bo mu Bwongereza nka Jude Bellingham nabandi.
Kugeza ubu iBisigaye n’ukureba niba Alexander-Arnold azahitamo gukomeza urugendo rwe muri Liverpool, cyangwa niba azemera kwerekeza muri Santiago Bernabéu aho yakwiyongera ku bakinnyi bakomeye bagiye bayoboka iyi kipe mu bihe bitandukanye.
