Myugariro w’ikipe y’igihugu cy’Ubwongereza Trent Alexander-Arnold yatangaje ko n’ubwo yiteguye guhatana bikomeye n’ikipe ya Liverpool, atazishimira mu buryo bugaragara naramuka ayitsindiye Anfield Road mu mukino utegerejwe cyane w’icyumweru gitaha. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Trent yagize ati: “Guhera ubwo tombola yasohokaga, buri wese yabonaga ko bigomba kuzaba gutya, Liverpool na Real Madrid, byari nk’aho byari byanditse mbere. Byari amahirwe yanditswe mu mateka.”
Uyu musore wahoze akinira ikipe ya Liverpool yo mu cyiciro cya mbere English Premier League yavuze ko kuba agiye kongera guhura n’ikipe yamureze ari ibintu bimuvangamo amarangamutima menshi.
Yagize ati “Ni amarangamutima avanze cyane. Nari nzi ko rimwe mu minsi nzahura na Liverpool, ariko ntabwo natekerezaga ko bizaba vuba gutya. Gukinira ku kibuga cya Anfield ni ibintu bidasanzwe, kandi sinabona impamvu yo kwishimira imbere y’abahoze ari abavandimwe.”
Yakomeje avuga ko azi neza imbaraga z’iyi kipe n’ubuhanga bw’umutoza w’ikipe ya Liverpool Arne Slot, kuko yayikiniyemo imyaka myinshi: “Nzi uko ikipe ikina, nzi uburyo umutoza ategura imikino.
Nubwo batabonye ibisubizo byiza mu minsi yashize, Liverpool iracyari ikipe ikomeye cyane.” Yasoje avuga ko ubwo haburaga iminsi mike ngo amakipe yombi ahure, yahawe ubutumwa bwinshi n’abahoze ari bagenzi be barimo Robertson, Salah na Konaté, bose baseka bavuga ko “byari ngombwa kuba Real Madrid izatsindwa nkibisanzwe iyo bahuye.”

















