Myugariro w’uruhande rw’iburyo rw’ikipe ya Real Madrid, Trent Alexander-Arnold, ari mu bihe bigoye nyuma yo kugira ikibazo cy’imitsi y’ukuguru kw’ibumoso (left hamstring) byatumye asohoka mu kibuga atarangije umukino ubwo Real Madrid yatsindaga ikipe ya Marseille ibitego bibiri kuri kimwe cya Marseille mu irushanwa rya UEFA Champions League.
Nk’uko byemejwe n’umutoza Xabi Alonso, uyu mukinnyi w’imyaka 26 ategerejwe gukorerwa ibipimo by’ubuvuzi kugira ngo hamenyekane uburemere bw’iyi mvune.
Xabi Alonso yagize ati: “Ntibikomeye nk’uko twabitekerezaga, ariko tugomba kubanza gutegereza ibisubizo by’isanisha (scan results) kugira ngo tumenye neza uko ahagaze.”
Alexander-Arnold ni umwe mu bakinnyi b’ingenzi ba Real Madrid muri iki gihe, dore ko ari umwe mu bakinnyi b’inkingi ya mwamba mu bwugarizi ndetse akagira uruhare mu mikino yo gusatira binyuze mu mipira y’imitambiko izwi cyane ku izina rya crosses.
Kuba yagize ikibazo nk’iki biteye impungenge ku bafana ndetse n’abakurikiranira hafi imikino ya Real Madrid, kuko umukinnyi nka we akenerwa cyane mu mikino ikomeye irimo La Liga na UEFA Champions League.
Mu gihe hakiri gutegerezwa ibisubizo, ikipe y’abaganga b’ikipe irimo gukora ibishoboka byose ngo irebe uko yamufasha kugaruka vuba ku murongo. Abafana bamwoherereje ubutumwa bwo kumwihanganisha no kumwifuriza gukira vuba. Iki kibazo cy’imitsi gishobora kumusaba iminsi mike yo kuruhuka cyangwa se igihe kirekire bitewe n’ubukana bwacyo.
