Trump arateganya kuzana irushanwa rya UFC muri White House mu kwizihiza imyaka 250 y’ubwigenge bwa Amerika
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje gahunda idasanzwe yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 y’itangazwa ry’ubwigenge bwa Amerika – aho avuga ko ateganya kwakirira irushanwa rikomeye rya “Ultimate Fighting Championship (UFC)” muri White House mu mwaka utaha.
Mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa Gatatu, Trump yavuze ko ashaka ko iyo sabukuru itaha izaba idasanzwe kandi yihariye, akaba ari yo mpamvu yifuza kuzana irushanwa ry’imirwano rikunzwe cyane ku isi ya siporo – UFC – rikabera mu busitani bwa White House.
Yagize ati: “Iyi sabukuru y’imyaka 250 izaba ari amateka. Tuzayizihiza mu buryo bukomeye. Ndashaka ko tugira irushanwa rikomeye rya UFC hano muri White House. Tuzatumira abakinnyi beza ku isi, abantu bazabikunda cyane.”
Iri rushanwa riba ririmo abarwanyi baturutse mu bihugu bitandukanye, rikaba rizwiho gukurura imbaga kubera imbaraga, ubuhanga n’ubwiyemezi biba biririmo. Trump asanzwe ari inshuti magara n’ushinzwe UFC, Dana White, ndetse yagiye agaragara kenshi yitabira amarushanwa ya UFC, ndetse akagaragaza ko ari umwe mu bayoboke b’imena b’iyo mikino.
Abasesenguzi bavuga ko iyi gahunda ishobora gukurura impaka n’ibyiyumvo bitandukanye, cyane ko White House ari inyubako ifite agaciro gakomeye mu mateka no mu rwego rwa dipolomasi, ariko nanone bikaba bishobora gufatwa nk’uburyo bwo guhuza politiki, siporo n’imyidagaduro mu buryo bushya.
Gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 y’ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika izaba mu mwaka wa 2026, yibutsa italiki ya 4 Nyakanga 1776, ubwo Amerika yatangaje ko yigobotoye ubukoloni bw’Abongereza.