Nyuma y’ibitero byahitanye umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, ibintu bikomeje gufata indi ntera muri politiki mpuzamahanga. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko igihugu cye gikwiye kugira uruhare mu kugena uzasimbura uwo muyobozi, bitabaye ibyo bikaba byakongera guteza intambara mu myaka iri imbere.
Khamenei yishwe mu bitero byagabwe mu mpera za Gashyantare 2026 mu mujyi wa Tehran, ibitero byavuzwe ko byari bifite aho bihuriye n’ingabo za Amerika n’iza Israel. Urupfu rwe rwasize icyuho gikomeye mu buyobozi bwa Iran, igihugu kimaze imyaka irenga 30 kiyobowe na we.
Mu kiganiro Trump yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko adashyigikiye ko Mojtaba Khamenei, umuhungu w’uwo wahoze ari umuyobozi w’ikirenga, yaba ari we umusimbura. Yavuze ko umuntu uzasimbura uwo mwanya akwiye kuba ushobora kuzana amahoro n’ituze mu Karere.
Trump yavuze ko niba Iran ihisemo umuyobozi ukomeje politiki nk’iya Khamenei, bishobora kongera guteza amakimbirane hagati y’ibihugu byombi mu gihe kiri imbere. Ni yo mpamvu ashimangira ko Amerika ikwiye kugira ijambo mu buryo umuyobozi mushya azatoranywamo.
Ku rundi ruhande, Iran yo ivuga ko igikorwa cyo gushaka umusimbura wa Khamenei kiri mu nshingano z’inzego zayo bwite, cyane cyane Inteko y’Abahanga mu bya Islamu igizwe n’abanyamadini batorwa kugira ngo bagenzure ubuyobozi bw’ikirenga bw’igihugu.
Iyi mvugo ya Trump yakomeje guteza impaka mu rwego mpuzamahanga, aho bamwe babona ko kwivanga mu miyoborere y’ikindi gihugu bishobora kurushaho gukaza umwuka mubi hagati ya Iran n’ibihugu by’i Burengerazuba.
Abasesenguzi bavuga ko icyemezo kizafatwa ku muyobozi mushya wa Iran gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse no ku mubano w’ibihugu bikomeye ku Isi.















