
Perezida Donald Trump yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo imisoro mpuzamahanga mu gihe cy’iminsi 90 kuko abantu batangiye kugira ubwoba bwinshi.
Isoko ry’imigabane ryahise rihungabana cyane ubwo Trump yatangiraga intambara y’ubucuruzi, kandi yemeye ko yakurikiraga neza uko ibintu byifashe.
Yagize ati: “Numvise ko abantu batangiye gusimbuka umurongo, barimo kugira ubwoba bwinshi, uzi wa mwuka wo gutitira, ni wa wundi ubatera gukora amakosa,” ubwo yari muri White House ahabwa icyubahiro hamwe n’abakinnyi bo mu marushanwa yo gusiganwa mu modoka.
Trump bisa n’aho yavugaga ku “yips” — ijambo rikoreshwa mu mukino wa golf, risobanura igihe umukinnyi atangira gutitira agapfusha ubusa uburyo busanzwe yakoresheje atsinda.
Yongeyeho ati: “Isoko ry’imigabane n’imigabane y’inguzanyo ni rihambaye cyane. Nari ndi kurikurikirana. Ariko urebye uko rimeze ubu, ni ryiza cyane. Ejo bundi ninjiriye kureba, mbona abantu batangiye kugira isesemi.”
Trump yise icyo gihe cy’ihagarikwa “igihe cy’ihinduramatwara kigana ku bwiza.”
Yanatangaje ko ashobora gutekereza ku busabe bwo kuvanaho iyo misoro ku bigo bimwe na bimwe by’Abanyamerika mu gihe cy’iyo minsi 90, avuga ko azafata umwanzuro ashingiye ku “kumva imbere ye” (instinct).
Nubwo hari iryo hagarikwa, bishoboka ko imbere hashobora kubaho andi makuba y’ubukungu.
Mu gihe ibi byabaga, Elon Musk yashyize ubutumwa budasobanutse ku rubuga X (Twitter ya mbere), bugaragaza ifoto ya Pepe the Frog ari gukina na console y’amashusho anohereza igisasu cya rocket.
Trump yaburiye abantu ko ibyo yatangaje ku wa Gatatu bishobora kuba ari iby’igihe gito.
Yagize ati: “Nta kintu kirangiye, ariko hari umutima munini wo gukorana uva mu bindi bihugu, harimo na China. China irashaka kumvikana. Gusa ntabwo bazi uburyo bwo kubigeraho vuba. Ni ibintu by’ubworoherane – ni abaturage biyubaha cyane, Perezida Xi nawe ni umuntu wiyubaha cyane, ndamuzi neza. Bashaka kumvikana, gusa bataramenya uburyo bwo kubigeraho. Ariko bazabishobora.”
Trump yashyiriyeho u Bushinwa indi misoro ku bicuruzwa nyuma y’uko China nayo yari yashyizeho imisoro ku bicuruzwa by’Abanyamerika.
Yagize ati: “Nahaye abantu batihimuriye iminsi 90 kuko nababwiye ko nibihimuraho, nzabikuba kabiri. Ibyo nibyo nakoze kuri China, kuko bo bihimuriye. Turebe uko bizagenda. Ndatekereza ko bizagenda neza cyane.”
Trump n’abamushyigikiye bavuze ko ibi byose byari muri gahunda.
Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yabwiye abanyamakuru ko: “Benshi muri mwe muri itangazamakuru mwatinze kumva ‘uburyo bw’amasezerano’ – mwaburiye kureba icyo Perezida Trump ari gukora hano.”
Yongeyeho ati: “Perezida Trump yishyiriyeho uburyo bukomeye bwo kuganira. Mwavuze ko isi yose izisunga u Bushinwa, ariko mu by’ukuri, byabaye ibinyuranye – isi yose iri guhamagara Leta Zunze Ubumwe za Amerika, si u Bushinwa, kuko bakeneye amasoko yacu.”
Trump yahungabanyije isoko ku wa Gatatu ubwo yatangazaga ko agiye guhagarika imisoro mu gihe cy’iminsi 90, ariko agasiga ku rwego rusanzwe rwa 10% ku bihugu byose.
China yo yahawe igipimo cya 125% nyuma yo kwihimura ku misoro ya Trump.
Imisoro Trump yashyizeho yageze no ku bindi bihugu bisaga 100, harimo 104% ku bicuruzwa biva muri China.
Ku wa Gatatu, Beijing yatangaje ko izamura imisoro ku bicuruzwa byinjira biva muri Amerika iva kuri 34% ikagera kuri 84%.

Trump nawe ntiyatanzwe.
Yanditse ku rubuga rwa Truth Social ati: “Kubera agasuzuguro China yagaragaje ku masoko y’isi, mpise nzamura imisoro US ishora kuri China ikagera kuri 125%, bihita bifata ingufu. Nizeye ko vuba aha, China izasobanukirwa ko ibihe byo kwambura Amerika n’ibindi bihugu byarangiye.”