
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cy’u Buhinde cyemeye gukuraho imisoro yashyirwaga ku bicuruzwa biva muri Amerika.
Ibi yabivuze mu rwego rwo kugaragaza uburyo umubano w’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ushobora kongera gusubira ku murongo, cyane ko kenshi washyizwe mu majwi kubera imisoro y’umurengera.
Trump yakunze kugaragaza kenshi ko ubucuruzi hagati ya Amerika n’u Buhinde butari buringaniye, ashinja u Buhinde gushyira imisoro hejuru cyane ku bicuruzwa by’Amerika.
Niba koko u Buhinde bwemeye gukuraho iyi misoro, bizaba intambwe ikomeye mu guhuza ibihugu byombi, ndetse bigire n’ingaruka nziza ku bucuruzi mpuzamahanga.
Amerika na India ni bimwe mu bihugu bifitanye ubucuruzi bunini, ariko kenshi bagiye bahura n’amakimbirane ajyanye n’imisoro. Trump yakunze gushinja India gushyiraho imisoro ihanitse ku bicuruzwa by’Amerika birimo imodoka, ibikoresho by’ikoranabuhanga, ndetse n’ibiribwa byoherezwa hanze.
Perezida, Trump yagize ati: “India ni kimwe mu bihugu bifite imisoro ihanitse ku isi. Ntitugomba kwemera ko ibicuruzwa byacu bihura n’imbogamizi nk’izi.”















