Umukinnyi w’icyamamare mu Rwanda, Ilunga Longin uzwi nka Tukowote, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we mu birori byihariye, atangaza amazina ye. Tukowote yavuze ko uru rukundo rwe n’uwo barufatikanyije rwatangiye mu mwaka ushize, ubu rukaba rwarageze ku mwaka umwe n’igice. Yavuze ko muri uyu mwaka wa 2026 ari bwo bazakora ubukwe, nk’uko yari yarabivuze mbere.
Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 53 y’amavuko, umaze imyaka 17 akora muri Sinema nyarwanda, yagaragaje ko igikorwa cyo kwambika impeta cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 3 Gashyantare 2026. N’ubwo atashyize hanze amashusho yose y’uyu muhango, yagize ati “byabaye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru.” Tukowote yavuze ko amakuru menshi ku rugendo rwabo rw’urukundo azatangazwa mu gihe kiri imbere.
Ku ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko agiye ‘kudohoka’, mu mvugo y’ubu isobanura icyemezo cyo kurushinga.
Tukowote amaze gukina muri filime zirenga 160, haba mu Rwanda no hanze y’Igihugu, aho yagiye agaragaza impano idasanzwe ndetse anatsindira ibikombe bitandukanye. Muri iki gihe, azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga no muri filime nshya zirimo “Bamenya”, zimugaragaza mu mwihariko we mu mwuga w’ubuhanzi, doreko afite umwihariko w’imvugo akoresha muri filime Bamenya kandi adasanzwe akoresha urwo rurimi.
Uyu munsi, abakunzi be bamufata nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubuhanga mu myidagaduro, bategereje inkuru y’ubukwe bwe izatuma benshi barushaho kumumenya.















