
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwafunze Turahirwa Moses, Umuyobozi w’inzu y’imideli ya Moshions, akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru, aho yavuze ati: “Ni byo koko Turahirwa Moses yatawe muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nk’uko byagaragajwe n’ibizamini byafashwe bigapimwa n’impuguke z’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibimenyetso bya gihanga (Rwanda Forensic Institute – RFI).”
Ubajijwe niba ibyo biyobyabwenge byaba bifitanye isano n’imyitwarire ye imaze iminsi itavugwaho rumwe n’abantu batandukanye, Dr. Murangira yagize ati: “Ingano y’ibiyobyabwenge byabonetse mu mubiri we ni nyinshi cyane, ibyo ntitwabihishira kuko bigira uruhare rugaragara mu myitwarire ye. Ariko iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye.”
Ibi bibaye mu gihe atari ubwa mbere Turahirwa akurikiranyweho ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge, kuko no mu 2023 yigeze gufatirwa mu byaha bisa n’ibi, ariko aza kurekurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.