Nyuma y’aho ihuriro rigizwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), iz’u Burundi, n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, rigabye ibitero ku mitwe ya Twirwaneho na M23 mu bice bitandukanye by’akarere ka Rugezi, iyi mitwe yombi yabatsinze bikomeye, ibasubiza inyuma.
Ibitero byagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025, byibasiye udusozi two muri Rugezi, tumaze iminsi mike tugenzurwa na Twirwaneho hamwe na M23.
Aka gace ka Rugezi, gaherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Muri Werurwe 2025, iyi mitwe yari yaragakuye mu maboko y’ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo.
Icyo gihe, Twirwaneho na M23 byari byirukanye ingabo za FARDC, iz’u Burundi, hamwe n’indi mitwe irwana ku ruhande rwa Leta, irimo FDLR na Wazalendo.
Amakuru yizewe agera kuri Kasuku Media avuga ko ubwo izi ngabo zari zagabye ibitero kuri uyu wa mbere, zahuriranye n’akaga gakomeye kuko zahise zicirwa ku rugamba, zigasubira inyuma zivuga induru.
Abenshi mu bagabye ibyo bitero bahasize ubuzima, abandi barakomereka, nk’uko byemezwa n’ayo makuru.
Kuri ubu, ibice byose byarashweho bigaruwe mu maboko ya Twirwaneho na M23, kandi biracyagenzurwa na bo nk’uko byari bimeze mbere y’ibitero.
Ibi bitero byagabwe mu gihe hari hashize iminsi hibazwa ku migambi ya Leta ya Kinshasa, bivugwa ko iri gutegura ibitero ku bice by’Abanyamulenge mu Minembwe no mu nkengero zaho nka Rugezi na Mikenke.
Amakuru yizewe yagaragaje ko Leta igamije kwisubiza uduce twafashwe na Twirwaneho na M23, ndetse hakaba hari impungenge z’uko hashobora gutera intambara ku kibuga cy’indege cya Minembwe n’icya Mikenke, cyane ko Leta ishaka kwirinda ko iyi mitwe y’itwaje intwaro yazabyifashisha mu gihe kiri imbere.
