Umutwe wa Twirwaneho, ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) hamwe n’uwa M23, watangaje ko Ingabo z’u Burundi ziri gutegura ibitero ku Banyamulenge batuye mu misozi ya Fizi, Uvira na Mwenga, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ibi bikubiye mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Kamena 2025, aho uwo mutwe uvuga ko igisirikare cy’u Burundi cyongeye kwambutsa abasirikare ku bwinshi mu rwego rwo kugaba ibitero mu duce dutuwe n’Abanyamulenge, by’umwihariko i Mulenge.
Mu itangazo rigira riti: “Dufite amakuru yizewe agaragaza ko Ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure zongeye kwambuka ku bwinshi ku butaka bwa Congo.”
Rikomeza riti: “Baturutse i Rumonge bambukira i Kazimia ho muri Fizi, bakoresheje amato.”
Uyu mutwe ugaragaza ko nyuma yo kwambuka, ziriya ngabo z’u Burundi zahise zihuza n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, FDLR ndetse n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC).
Twirwaneho ivuga ko umugambi munini uri ugutera ibice by’Abanyamulenge birimo Rugezi, Minembwe, Mikenke n’ahandi muri Fizi, Uvira na Mwenga, ndetse ikarega Leta ya Kinshasa kudashyira imbere umutekano n’ubuzima bw’abaturage.
