Umukinnyi wa Indiana Pacers, Tyrese Haliburton, yafashije umufana we witwa Sally kwizihiza isabukuru y’imyaka 92 y’amavuko, atuma inzozi ze ziba impamo kuko icyo yashakaga kuri iyo sabukuru ari ugufatana ifoto n’uwo mukinnyi.
Ku wa 02 Werurwe 2025, Haliburton yafashe umwanya wo kwifuriza isabukuru nziza uyu mukecuru mu buryo bw’umwihariko.
Yagiriye umufana we Sally umunsi udasanzwe, amuha umwanya wo gufata amafoto na we, ibintu byabaye intandaro yo gushimwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga za Indiana Pacers.
Amafoto yabo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, ikunze cyane ku buryo abafana bari kuvuga ko ibi bigaragaza neza ukuntu Haliburton yita ku bafana be, kandi ari umuntu udafite ivangura.
Ibi byerekana ubwitange n’urukundo umukinnyi akunda abafana be, ndetse bigaragaza ko Haliburton atari gusa icyamamare mu kibuga, ahubwo ko anafite umutima w’urukundo ku bantu bose bamushyigikiye.
Abafana benshi bari mu byishimo, bakomeje gushyira igikundiro kuri ayo mafoto, banavuga ko uyu mukinnyi ari icyitegererezo ku bandi. Ni ikintu kigaragaza uburyo Haliburton abona abafana be nk’ingenzi, atitaye ku kuba ari umuntu w’icyamamare.
