
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Emmanuel Macron yongeye kugaragaza umuhate w’u Bufaransa mu kugeza imbere y’ubutabera abayigizemo uruhare.
Nubwo amagambo nk’aya yakirwa neza, kandi koko u Bufaransa buri mu bihugu bike byo mu burengerazuba bw’Isi bwigeze gukurikirana bamwe mu bayigizemo uruhare, cyane cyane mu myaka ishize, biracyasa n’amagambo adafite ishingiro igihe hakomeje kugaragara uburangare mu gufata bamwe mu bakekwaho Jenoside bakidegembya mu Bufaransa.
Hashize imyaka myinshi u Bufaransa bufatiwe nk’ubuhungiro bw’inkoramaraso zizwi cyane zagize uruhare mu itegurwa no gushyira mu bikorwa Jenoside, by’umwihariko abagize Akazu, itsinda rikomeye ryari rigizwe n’abantu bo mu muryango wa Habyarimana n’inshuti ze za hafi, bagize uruhare rukomeye mu itegurwa no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri bo harimo Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana wahoze ari Madamu wa Perezida, akaba n’umuyobozi udasubirwaho w’Akazu. Yari nk’umuhuza w’abagize iri tsinda ryari rigizwe n’abanyapolitiki bakomeye, abasirikare, abacuruzi n’abihaye Imana. Nubwo u Rwanda rwagiye rusaba kenshi ko yoherezwa cyangwa agacirwaho urubanza mu Bufaransa, Kanziga akiri mu gihugu nk’aho nta kibi yakoze.
Hari n’abandi nka Laurent Serubuga, wari umusirikare mukuru wagize uruhare rugaragara mu bwicanyi, nawe ugikomeje kwidegembya mu Bufaransa nta nkomyi.

Niba koko u Bufaransa bufite ubunyangamugayo mu bijyanye n’ubutabera no kwibuka, bugomba guhagarika uyu muco wo gukurikirana bamwe no kwirengagiza abandi. Ubutabera ntabwo bugira aho buhagararira, kandi nta muntu n’iyo yaba afite ububasha bungana iki ugomba guhishwa cyangwa kurindwa gukurikiranwa. Buri muntu wese ushinjwa Jenoside agomba gushyikirizwa ubutabera, nta vangura.
Byongeye kandi, u Bufaransa n’ibindi bihugu by’u Burayi bigomba guhagurukira byimazeyo abahakana Jenoside n’abayipfobya, bakoresha ubwisanzure bwabo mu mahanga bagamije gusibanganya ukuri no gupfobya imibabaro y’abayirokotse. Guhakana Jenoside ni ugukomeza Jenoside ubwayo, kandi u Burayi ntibugomba kuba isibaniro ry’abagamije gusibanganya amateka no gutesha agaciro abazize Jenoside.
Ubufatanye nyakuri n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi busaba ibirenze amagambo y’amarangamutima. Busaba ibikorwa bifatika. Busaba ubutwari. Busaba ko u Bufaransa bwuzuza ibyo bwiyemeje mu rwego rw’ubutabera, bukohereza cyangwa bugacira imanza bose bakekwaho uruhare muri Jenoside bari ku butaka bwabwo.
U Rwanda n’Isi yose barareba. Ubutabera buvuyemo igihe si gusa ubutabera bwimye abantu ni ubutabera bwagambaniwe. Ikirenze byose, hashize imyaka 31, ntisigaye myinshi ngo abacyekwaho Jenoside bahabwe amahirwe yo kuburanishwa mu buryo bukwiye.
Ubutabera burakenewe kandi ni ubu.
