AmakuruPolitike

U Bufaransa ntibwigeze bushishikazwa no gufata abakekwaho Jenoside

Guhera mu 1995, ubucamanza bw’u Bufaransa bwagenze gahoro ku madosiye y’abanyarwanda bashinjwa Jenoside.

Amategeko y’u Bufaransa ntabwo yemera ko ubuhungiro buhabwa umuntu ufite ibimenyetso bigaragaza ko yaba yaragize uruhare mu byaba byibasiye inyokomuntu, intambara cyangwa ibikorwa bihungabanya amahoro.

Ku Banyarwanda siko bimeze, kuko bagiye bahabwa ku bwinshi ubuhungiro muri icyo gihugu.

Survie ivuga ko mu banyarwanda basabye ubuhungiro mu Bufaransa, 82 % babubonye. Ni umubare uri hejuru cyane kurusha uw’abo mu bindi bihugu basaba ubuhungiro mu Bufaransa.

Uwo muryango uvuga ko “Byafashije abasize barimbuye abatutsi kubona amasaziro mu Bufaransa.”

Hari abanyarwanda bagera ku gihumbi bahawe ubuhungiro mu Bufaransa kandi bose si ko ari abarokotse Jenoside.

Ibi bituma Survie ikemanga ubushake bw’u Bufaransa mu guhana cyangwa gushyikiriza ubutabera abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, nyamara hari abasaga 30 bashakishwa n’inkiko z’u Rwanda bihishe muri icyo gihugu.

Mu 1995 nibwo bwa mbere ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatangiye kwakira ibirego by’abantu bahatuye bakekwaho Jenoside.

Gukurikirana ibyo birego byemejwe n’itegeko ryashyizweho tariki 22 Gicurasi 1996 riha ububasha inkiko zo mu Bufaransa ububasha bwo kuburanisha abakekwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo na Jenoside.

Mu 2004 urukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi narwo rwanenze u Bufaransa kuba hashize imyaka icyenda Padiri Wenceslas Munyeshyaka ataraburanishwa kandi akekwaho Jenoside. Ntacyo byongereye ku kwihutisha imanza za Jenoside ku bihishe mu Bufaransa.

Byafashe imyaka 20 nyuma ya Jenoside ngo umunyarwanda wa mbere ukekwaho uruhare muri Jenoside akatirwe. Pascal Simbikangwa wahoze mu gisirikare cya Habyarimana niwe wa mbere wahamijwe ibyo byaha akatirwa imyaka 25 y’igifungo.

Mu 2016 kandi u Bufaransa bwakatiye igifungo cya burundu Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahoze ari ba Burugumesitiri.

Survie ivuga ko izo manza ari agatonyanga mu nyanja ukurikije umubare w’abakekwaho ibyaha icyo gihugu gicumbikiye.

Iti “Iri katirwa ry’abantu batatu ni rito cyane nyamara hari dosiye zigera kuri 30 z’abashinjwa Jenoside ziri gukorwaho iperereza. Bamwe muri bo barapfuye, hakomeje uwo muvuduko n’abandi bazapfa bategejejwe mu butabera ku byo bakoze.”

Impamvu nyamukuru itera u Bufaransa kutihutisha izo manza harimo kuba benshi mu bakekwaho ibyo byaha bazi neza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bigatuma Leta ibigendamo gake.

Umwe mu bacamanza bashinzwe gukora iperereza kuri dosiye ziregwamo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ati “Kwanga gukurikirana dosiye, ntabwo bisaba ko hatangwa itegeko, birahagije kwimana ubushobozi bwo gukora iperereza. Hashize imyaka myinshi u Bufaransa budashaka ko dukora kuri izi dosiye.”

Ikibazo Survie igaragaza ni uko u Bufaransa niba bwarananiwe kuburanisha abo bantu, butabatanga ngo baburanishirizwe mu Rwanda.

Mbere u Bufaransa bwangaga kubohereza mu Rwanda kuko hari hakiri igihano cy’urupfu. Mu 2007 ubwo cyavanwagaho, ibihugu byinshi birimo u Bufaransa byatanze impamvu y’uko ubutabera bw’u Rwanda butigenga, nyamara urwego rw’ubucamanza mu Rwanda rwaravuguruwe ndetse bamwe mu bakekwaho ibyaha bari barafashwe n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda boherejwe kuburanira mu Rwanda ubwo urwo rukiko rwafungaga imiryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close
Close