Umutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ukomeje guhungabana, nyuma y’uko u Burundi bwohereje ingabo nyinshi mu ntara ya Tanganyika, by’umwihariko mu mujyi wa Kalemie. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko iri yoherezwa ryakozwe mu ibanga rikomeye, ahanini mu masaha y’ijoro, hifashishijwe ubwato bwo mu kiyaga cya Tanganyika n’imodoka za gisirikare zinyuze ku kivuko cya Rumonge.
Intego nyamukuru y’izi ngabo bivugwa ko ari ugushimangira umutekano w’ibice bifatwa nk’ingirakamaro, cyane cyane mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo AFC/M23, ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu Burasirazuba bwa RDC. Kalemie ifatwa nk’umujyi w’ingenzi mu kurinda intara ya Tanganyika, ari na yo mpamvu yitabweho byihariye.
Si Kalemie gusa izi ngabo zoherejwemo, kuko amakuru yemeza ko hari izageze no mu bice bya Baraka, Bibogobogo ndetse no kuri Point Zero muri Kivu y’Amajyepfo. Ibi byiyongeraho ibitero bikomeje kugabwa ku ngabo za Leta ya Kongo (FARDC), cyane cyane n’umutwe wa Bakata Katanga, aho raporo zitandukanye zivuga ko hari abasirikare n’abaturage bahasize ubuzima.
N’ubwo hari imbaraga mpuzamahanga zigamije gushakira akarere amahoro, umutekano wo mu Biyaga Bigari uracyari ikibazo gikomeye. Izi mvururu zikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage, harimo n’impunzi z’Abanyekongo zikomeje guhungira mu Burundi, ibintu bikomeza gukurura ibibazo by’ubutabazi n’imibereho mibi y’abaturage.
















