Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yatangaje ko ingabo z’u Burusiya zagabye ibitero bikomeye byifashishije misile hamwe n’utudege tutagira abapilote (drones), bigateza iyangirika ry’ibikorwaremezo bitandukanye by’igihugu.
Nk’uko Zelensky yabisobanuye, ibitero byibasiye cyane ibikorwaremezo by’ingufu na gaz, aho misile zirenga 70 zoherejwe muri Ukraine, ndetse u Burusiya bukaba bwarakoresheje drones hafi 200.
Ibi bitero byateje igihombo kinini, cyane cyane mu duce twa Kharkiv, Kyiv na Lviv, aho ibikorwa remezo byangiritse bikomeye.
Perezida wa Ukraine yavuze ko ibi bitero byashegeshe abaturage kuko zimwe muri izo misile zagwiriye inzu z’abaturage, harimo imwe mu mujyi wa Kharkiv, aho hari abantu bakomerekeye.
Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu gucungura abantu bagwiriwe n’ibyaguye no gusana ibyangiritse.
Ibitero by’Uburusiya byiyongereye mu mezi ashize, aho Ukraine ikomeje gusaba inkunga y’igisirikare n’ibikoresho bigezweho kugira ngo yibashe kwirwanaho.
Zelensky yasabye amahanga gukomeza gutera inkunga Ukraine, cyane cyane mu bijyanye n’ikirere, kugira ngo babashe guhagarika ibitero bikomeje kwibasira igihugu cye.
Ku ruhande rw’u Burusiya, iki gihugu nticyahise gitangaza byinshi kuri ibi bitero, ariko gisanzwe kivuga ko ibitero byoherezwa muri Ukraine biba bigamije kwangiza ibikorwa bya gisirikare no gucogoza ubushobozi bw’iki gihugu bwo kwihagararaho.
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje gukaza umurego, ndetse hakaba hari impungenge ko hashobora kubaho izindi ngaruka zikomeye mu gihe nta bwumvikane bugerwaho hagati y’impande zombi.
