Igihugu cy’u Bushinwa cyasabye ubusabe ku ihuriro mpuzamahanga ry’Itumanaho (International Telecommunication Union – ITU) busaba uburenganzira bwo kohereza satellite zirenga ibihumbi 200 mu isanzure, mu gikorwa gishobora guhindura isura y’itumanaho n’umutekano wo mu kirere ku rwego rw’Isi.
Amakuru yizewe agaragaza ko ku wa 29 Ukuboza 2025 ari bwo ibigo bibiri byo mu Bushinwa byagejeje kuri ITU ubu busabe, ITU ikaba ari ishami rya Loni rishinzwe kugenzura no guhuza ibijyanye n’itumanaho mpuzamahanga, harimo n’imikoreshereze y’isanzure.
Muri ubwo busabe, u Bushinwa bwasobanuye ko izo satellite zigomba koherezwa mu byiciro bibiri byiswe CTC-1 na CTC-2, buri cyiciro kikazaba kirimo nibura satellite 96,714, zose zigashyirwa mu bice byo mu isanzure biri hejuru ya kilometero 3,660 uvuye ku Isi. Hanagaragajwe ko abandi bashaka kohereza satellite bagomba kugaragaza neza uko izabo zitazabangamira imikorere y’izi z’u Bushinwa.
Ubu busabe buje mu gihe u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje guhangana mu bijyanye n’ikoranabuhanga rishingiye ku isanzure. Mu gihe bwakwemererwa, u Bushinwa bwaba busabye kohereza satellite zirenze kure izo SpaceX ya Elon Musk ifite gahunda yo kohereza, aho Starlink iteganya kugera kuri satellite zigera ku 49,000.
Abahanga bavuga ko izi gahunda zishobora gutera impungenge ku mutekano, cyane ko Kaminuza ya Nanjing yemeza ko izi satellite zizibanda ku itumanaho, umutekano, ubwirinzi no kugenzura ikirere, bikaba byazaha u Bushinwa imbaraga zikomeye mu isanzure.















