Ku itariki ya 21 Nyakanga 2025, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ibinyujije kuri Minisitiri w’Umutekano, Jaquemin Shabani, wari mu bitabiriye ibiganiro by’i Doha, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa.
Muri icyo kiganiro, Shabani yatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yitabiriye ibiganiro by’i Doha nka kimwe mu bayobozi b’umutwe wa AFC/M23, ndetse anavuga ko nawe ubwe yabigiyemo nk’ushigikiye intumwa za RDC.
Aya magambo yahise yamaganwa n’u Rwanda, binyuze kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, wavuze ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ku itariki ya 27 Kamena 2025, ubwo u Rwanda na RDC byahuriraga i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikemeza amasezerano y’amahoro, Umunyamabanga wa Leta ya Qatar ushinzwe ububanyi n’amahanga yasabye impande zombi n’ababashyigikiye ko bahurira kuri Ambasade ya Qatar i Washington DC, kugira ngo baganire ku ntambwe ikurikiraho.
Ati: “Muri ibyo biganiro byitabiriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba RDC, u Rwanda na Togo, hamwe na Massad Boulos, Umunyamabanga Wihariye wa Amerika, Minisitiri wa Qatar yasabye impande zombi kohereza intumwa zikurikirana ibiganiro bya Doha, hashingiwe ku kuba izi gahunda zombi zuzuzanya.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwitabiriye ibyo biganiro ku busabe bw’igihugu cya Qatar, kandi ko rwabyitabiriye nk’indorerezi kimwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ibi rero ngo biratandukanye n’ibivugwa na Minisitiri Shabani.
Ikindi cyagarutsweho ni uko no mu biganiro byabanjirije ibi biheruka, byitabiriwe na Minisitiri Biruta n’uwo wa RDC Jaquemin Shabani. Ariko bitandukanye n’uko byagombaga kumera, Shabani ngo yari yagiye nk’ushyigikiye uruhande rwa RDC aho kwitwara nk’indorerezi, nk’uko byari biteganyijwe.
