U Rwanda rwamaganye bikomeye igitangazamakuru cy’Abongereza BBC, kirushinja gusigiriza no kwamamaza umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, abinyujije ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter), aho yagize ati:
“Ntabwo bikwiye ko iki kigo cy’Abongereza gishinzwe itangazamakuru gikomeza gucyeza, gusukura no kwamamaza FDLR, umutwe w’abajenosideri.”
Minisitiri Nduhungirehe yanibukije ko u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango Mpuzamahanga bemeranyije ku ngamba zo gusenya burundu uyu mutwe wa FDLR.
Ibi bije nyuma y’itangazo FDLR yashyize hanze mu mpera z’icyumweru gishize, risaba ko yemererwa kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda.
Muri iryo tangazo, FDLR ivuga ko yandikiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ndetse inatanga kopi ku bakuru b’ibihugu bitandukanye, barimo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Mu itangazo ryayo, FDLR yashimiye Perezida Trump ku ruhare yagize mu gushyikiriza u Rwanda na RDC amasezerano y’amahoro, arimo ingingo zo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku ruhande rw’u Rwanda.
Nubwo uyu mutwe usaba ibiganiro, u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko rudashobora na rimwe kwicarana n’abagize FDLR, kuko ari umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kigali, ashimangira ko nta biganiro bizigera bagirana na FDLR, uko byagenda kose.
