U Rwanda ruritegura kwakira inteko rusange ngarukamwaka ya 26 y’umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), izaba kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 31 Mutarama 2025.
Iyi nteko rusange ni urubuga rukomeye rwo kuganiriraho ibibazo rusange by’umutekano mu Karere, gusangira amakuru, no kongera ubushobozi mu bihugu bigize EAPCCO.
Izahuriza hamwe abayobozi bakuru ba polisi baturutse mu bihugu 14 bigize uyu muryango, bagamije gushimangira ubufatanye mu guhangana n’impinduka ziteza umutekano muke.
Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti: “Gushimangira ubufatanye mu gukumira no kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi byaha by’inzaduka.” Izibanda ku buryo bwo gufatanya guhangana n’ibyaha bikoresha ikoranabuhanga n’ibyambukiranya imipaka, byombi bikomeje kwiyongera no guhungabanya umutekano.
Inteko rusange ya 26 yitezweho kuba igisubizo gikomeye ku ngamba z’ibihugu bigize EAPCCO mu gushimangira ubufatanye bw’ibanze mu gukumira no kurwanya ibyaha byugarije Akarere.