U Rwanda rwohereje itsinda ry’abasirikare muri Jamaica, bagiye gufasha iki gihugu mu gusana no kongera kubaka ibikorwaremezo byangijwe n’inkubi y’umuyaga ikaze yiswe Melissa iherutse kucyibasira. Aba basirikare bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Boherejwe binyuze mu masezerano y’ubufatanye asanzwe hagati y’u Rwanda na Jamaica, aho baturuka muri brigade y’Ingabo z’u Rwanda ishinzwe imirimo y’ubwubatsi. Uyu mutwe ufite ubumenyi n’ubunararibonye mu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza no mu bikorwa by’ubutabazi.
Mbere yo guhaguruka, aba basirikare bahawe impanuro n’Umuyobozi wa Diviziyo irwanisha Imodoka za Gisirikare, Brig Gen Faustin Tinka, wabagejejeho ubutumwa bw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Yabasabye kuzakoresha neza ubumenyi n’ubunyamwuga bafite, bagasohoza inshingano zabo mu buryo bwubahiriza icyizere bagiriwe.
Brig Gen Tinka yashimangiye ko ibikorwa bazakora bigomba kugira ingaruka nziza ku baturage ba Jamaica bagizweho ingaruka n’iki kiza, anibutsa aba basirikare indangagaciro ziranga Ingabo z’u Rwanda, zirimo imyitwarire myiza, ubunyamwuga n’ubunyangamugayo.
Inkubi y’umuyaga Melissa yibasiye Jamaica ku wa 28 Ukwakira 2025, cyane cyane mu bice bya St Elizabeth na Black River. Yari ifite umuvuduko ugera kuri kilometero 298 ku isaha. Abantu 45 bahasize ubuzima, abandi barenga 15 baburirwa irengero. Ibigo by’amashuri 450 n’inzu zirenga ibihumbi 120 byarangiritse, mu gihe abaturage ibihumbi 626 bagizweho ingaruka. Banki y’Isi yagaragaje ko ibyangijwe bifite agaciro kari hagati ya miliyari 8.8 na 15 z’Amadolari ya Amerika.
















