
Mu rubanza Diddy akurikiranywemo ku byaha bifitanye isano n’icuruzwa ry’abantu no guhohotera bishingiye ku gitsina, umwe mu batangabuhamya umubyinnyi w’umugabo yatangaje ko Diddy yigeze kwinubira ko nta mavuta y’abana ahagije bari bafite igihe we na Cassie bakoraga imibonano mpuzabitsina Diddy areba.
Uwo mutangabuhamya yavuze ko Cassie yamwishyuye amafaranga menshi inshuro nyinshi kugira ngo baryamane, kandi ibi byabereye ahantu hatandukanye, Diddy abireba kandi ayobora uko bigenda.
Yabwiye abacamanza ko we na Cassie buri gihe bakoreshaga amavuta y’abana (baby oil) mu gihe cy’imibonano. Avuga ko hari igihe Diddy yababwiye guhagarika gato no gutandukana kuko nta mavuta yari ahagije.
Iyi ni yo nshuro ya mbere umutangabuhamya agarutse ku mavuta y’abana mu rukiko, ariko byari bisanzwe bizwi ko abashinjacyaha bavuze ko mu gikorwa cyo gusaka urugo rwa Diddy basanzeyo amacupa y’amavuta y’abana arenga 1,000.
Uwo mubyinnyi yanatangaje ko Diddy yigeze abasaba gukina umukino wo kwiyitirira abantu bashya bahuriye ku kibuga cy’indege (role-play), aho yagombaga kwitwara nk’aho yahuye bwa mbere na Cassie.
Ubwa mbere uwo mubyinnyi yakoreshejwe, yavuze ko Cassie yari yambaye peruke itukura, amasogisi yo ku kaguru n’amadarubindi, naho Diddy we yari yambaye umwenda wera wo kogosha (robe), yambaye bandana ku maso ndetse na casquette, ariko ijwi rye ni ryo ryatumye amenya ko ari Diddy.
Yasoje atangaza ko kuri icyo gihe, amavuta yakoreshejwe mu mibonano ari ayo bita Astroglide.