
Muri iki cyumweru, Uburusiya bwongeye kugaba ibitero bikomeye muri Ukraine, nubwo Perezida w’Amerika Donald Trump yasabye Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin guhagarika intambara.
Nibura abantu umunani (8) bapfiriye mu bitero by’indege zitagira abapilote (drones) byagabwe mu ijoro ryo kuwa gatanu, nyuma y’ijoro ryo kuwa kane ryaranze n’ibitero bikaze cyane Ukraine itari yabona kuva hagati mu mwaka ushize.
Mu mujyi wa Pavlohrad mu burasirazuba bwa Ukraine, indege za drones zahitanye abantu batatu barimo umusaza w’imyaka 76 n’umwana, abandi 10 barakomereka, nk’uko byatangajwe na Guverineri wa Dnipropetrovsk, Serhiy Lysak.
Mu majyepfo y’igihugu, mu ntara ya Kherson, abandi bantu babiri barishwe mu bitero byahitanye ibikorwa remezo by’ingenzi n’inzu z’abaturage, nk’uko Guverineri Oleksandr Prokudin yabitangaje. Abandi babiri bishwe mu ntara ya Donetsk mu burasirazuba, naho undi umwe yicirwa mu mujyi wa Kharkiv mu majyaruguru ashyira uburasirazuba, nk’uko abayobozi baho babitangaje.
Umurwa mukuru Kyiv ni wo wari intego nyamukuru y’ibitero bikaze byo kuwa kane, aho ibitero byagize ingaruka ku duce twinshi tw’umujyi, bigahitana abantu 12 bagapfira aho, abandi 87 bagakomereka. Serivisi z’ubutabazi zatangaje kuwa gatanu ko zasojeye igikorwa cyo gushakisha abarokotse mu bisigazwa by’inyubako y’abaturage yasenywe n’igisasu Ukraine ivuga ko cyari missile ya ballistic yoherejwe na Koreya ya Ruguru.
Ibi bitero bishya bibaye nyuma y’uko Perezida Trump agaragaje umubabaro ku bw’igihe kinini bigiye birenga nta masezerano y’amahoro aboneka, aho kuwa kane yanditse ku rubuga rwe Truth Social ko “atanyuzwe” ndetse asaba Putin ngo “HAGARIKA!” ibitero. Nyuma y’amasaha make, Trump yongeye kuvuga ko yemera ko impande zombi, Uburusiya na Ukraine, zifuza amahoro.
Kuwa gatanu, intumwa yihariye ya Trump, Steve Witkoff, itegerejwe i Moscou mu biganiro bigamije gushaka amasezerano n’Uburusiya.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Sergey Lavrov, yatangaje ko Moscou “iteguye kugirana amasezerano” mu kiganiro yagiranye na CBS News kuwa kane, ariko yongeraho ko hari ibice bimwe bikirimo gutunganywa neza.
Mbere yaho muri iki cyumweru, Trump yashinje Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky kubangamira ibiganiro by’amahoro, nyuma y’uko Zelensky atangaje ko biteye kubahiriza Itegeko Nshinga rya Ukraine kwemera ko Crimea yigaruriwe n’Uburusiya kuva mu 2014, ari iy’Uburusiya.
Kwemera ko Uburusiya bugenzura Crimea byaba bihinduye politiki ya Amerika imaze imyaka 10, kandi bikaba byanyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga yafashwe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi avuga ko imbibi z’ibihugu zidashobora guhindurwa ku ngufu.
Mu rwego rwo gukomeza inzira y’amahoro igamije kurangiza intambara imaze imyaka itatu, ubutegetsi bwa Amerika bwatangaje ko bushobora kwemera Crimea nk’igice cy’Uburusiya — ariko amakuru ya CNN avuga ko icyo cyifuzo cyateye impungenge zikomeye bimwe mu bihugu by’inshuti za Amerika byo ku mugabane w’u Burayi.
Amakimbirane ku kibazo cya Crimea ni kimwe mu bintu bimaze igihe bitera kutumvikana ku mugaragaro hagati ya Trump na Zelensky.
Nubwo Trump yemeza ko yakomeje kwihagararaho imbere ya Putin, kuwa kane yagaragaje kwigira inyangamugayo ubwo abanyamakuru bamubazaga ibyo Uburusiya bumaze kwemera nk’ibisabwa.
“Guhagarika intambara, guhagarika kwigarurira igihugu cyose. Ibyo ubwabyo ni ibintu bikomeye,” Trump yasubije.
“Turimo gushyira igitutu gikomeye ku Burasiya, kandi barabizi, ndetse n’abantu be ba hafi barabizi, bitari ibyo ntabwo yaba ari no kuvuga ibyo arimo kuvuga.”