Minisitiri Phiona Nyamutoro, akaba n’umugore wa Eddy Kenzo, yahishuye inkuru yihariye y’ukuntu bwa mbere bahuye n’uyu muhanzi atazi ko ari we ubwe uzaba umushinga w’ubuzima bwe. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Next Radio yo muri Uganda, aho yagarutse ku buryo urukundo rwabo rwatangiye mu buryo butunguranye.
Uyu Munyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda yagaragaje ko yahuye na Kenzo yiteze ibiganiro by’akazi, ariko bigahinduka ibindi.
Yagize ati: “Byarihuse cyane sinzi uko Eddy Kenzo yambonye. Twapanze guhura ari ibintu byagombaga kuba ari akazi, yavugaga ko afite umushinga, sinari nzi ko njyewe ubwanjye ndi uwo mushinga yari afite.”

Phiona Nyamutoro yavuze ko yakiriye ibyo yabonye nk’uburyo bushya Imana yamugeneye, maze yemera urukundo rwe na Kenzo. Nyuma y’igihe gito bari mu rukundo, byaje gutangazwa ku mugaragaro ko bombi bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore.
Muri Kanama 2024, Eddy Kenzo yinjijwe mu muryango wa Phiona Nyamutoro mu muhango wabereye iwabo w’uyu mugore, aho ababyeyi be batanze umugisha ku rugo rwabo rushya.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abagize imiryango yabo ndetse n’inshuti magara, bakishimira intambwe nshya aba bombi bateye.
Uru rukundo rwabo rwakomeje gukurikirwa cyane n’abakunzi b’umuziki wa Eddy Kenzo ndetse n’abakurikiranira hafi ibya politiki ya Uganda, kubera ko Phiona Nyamutoro ari umwe mu bagore bakiri bato bafite inshingano zikomeye muri guverinoma.
Gushyigikirana kwabo mu buzima bwabo bw’umwuga n’urukundo byatumye benshi babona urugero rwiza rw’uburyo iterambere ry’umwuga n’iry’urukundo bishobora kujyana.
Eddy Kenzo, umuhanzi umaze kwandika izina mu muziki wa Afurika, yari yaragize ibihe bikomeye mu rukundo mbere yo guhura na Phiona, ariko ubu yamaze guhamya ko yishimiye intambwe nshya yateye. Benshi bakomeje kubifuriza ibyiza mu rugendo rushya batangiye nk’umugabo n’umugore.
