Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu by’imitekerereze bugaragaza ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina byibura inshuro eshatu mu cyumweru bashobora kugaragara nk’abakiri bato ku isura, bakaba banagira imitekerereze itekanye kandi ifite ibyishimo biruta iby’abakora imibonano gake.
Nk’uko byagaragajwe na David Weeks, umuhanga mu by’imitekerereze wahoze ari umwe mu bayobozi b’ibitaro bya Royal Edinburgh biri muri Scotland, gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bifite akamaro kanini ku buzima bw’umuntu haba ku mubiri ndetse no ku bwonko.
Uyu muhanga avuga ko umuntu ukora imibonano inshuro hagati ya 3 na 4 mu cyumweru ashobora gusa n’uwurusha imyaka 10 iyo urebye isura ye n’imyitwarire.
David Weeks ashimangira ko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza kandi ku bushake bw’impande zombi ituma umubiri urekura intungamubiri z’ingenzi nka “endorphins”, izifasha kugabanya stress, kurwanya kwiheba no guteza imbere ibitekerezo byiza. Ibi bituma umuntu ahora yishimye, akagira ibitekerezo bituje, ndetse n’uruhu rwe rugahorana itoto.

Ikindi kandi, iyi mibonano ifasha mu kongera imisemburo y’ibyishimo ndetse no gukomeza umubano mwiza hagati y’abashakanye cyangwa abakundana.
Ni kimwe mu bituma bagira ubuzima bwiza bw’amarangamutima, bituma na gahunda zindi z’ubuzima babasha kuzigeraho neza.
Abahanga kandi bavuga ko gukora imibonano kenshi bishobora gufasha mu kongerera umuntu ubudahangarwa ku ndwara zimwe na zimwe, cyane cyane izifata mu myanya y’ubuhumekero.
Bituma kandi umuntu arushaho kugira umutima ukomeye ndetse n’amaraso agera neza mu bice bitandukanye by’umubiri.
Nubwo bimeze bityo, abashakashatsi baributsa ko imibonano mpuzabitsina igomba gukorwa mu buryo butekanye, harimo no kwirinda indwara zandurira mu mibonano ndetse no kubahiriza amahame y’umuco n’imyemerere ya buri wese. Kandi ibyo byose bigakoranwa urukundo, icyubahiro, n’ubwumvikane.
Uyu muhanga asoza avuga ko kugira ubuzima bwiza harimo n’imibonano mpuzabitsina iboneye, ariko by’umwihariko ko iyo ikozwe kenshi kandi neza, ishobora kuba umuti mwiza wo gukomeza kugaragara neza no kumva umuntu akiri muto nubwo yaba ageze mu zabukuru.
