Ubushakashatsi bwakozwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati y’umwaka wa 2016 na 2020, bwagaragaje ko indwara y’umutima iterwa n’agahinda kenshi izwi nka Broken Heart Syndrome ikomeje gufata indi ntera, by’umwihariko ku bagabo. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abagabo bapfa bazize iyi ndwara biyongereye inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n’abagore, nubwo abagore ari bo benshi barwara iyo ndwara.
Broken Heart Syndrome, mu ndimi z’abaganga izwi nka Takotsubo Cardiomyopathy, ni indwara ifata umutima igihe umuntu agize agahinda kenshi, igitutu cy’amarangamutima cyangwa ibyago bikabije.
Iyi ndwara ishobora gutuma umutima ubura imbaraga zo gukomeza gutera neza, bityo bikaviramo uyirwaye urupfu rutunguranye.
Nubwo abagore, cyane cyane abageze mu zabukuru, aribo benshi bagaragara mu mibare y’abarwara iyi ndwara, ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo yageze ku bagabo, ibyago byo gupfa baba biri hejuru cyane.
Impamvu y’ibi ntabwo irasobanuka neza, ariko abashakashatsi bakeka ko uburyo abagabo bitwara mu gihe cy’agahinda cyangwa stress bushobora kugira ingaruka mbi kurushaho ku mikorere y’umutima.
Abagabo benshi bagaragaza kutigomwa cyangwa kudashaka kugaragaza amarangamutima yabo mu ruhame, bikaba byabaviramo kwiheba bikabije.
Ibi bituma stress yabo yigira imbere mu mutima no mu bwonko, bikaba byatuma bafatwa n’iyi ndwara itunguranye. Abagore, ku rundi ruhande, bakunze kugira uburyo bwo kuganira, gusaba ubufasha cyangwa kwitabaza inshuti n’imiryango mu gihe cy’ibyago, bikaba bishobora kubafasha kugabanya ubukana bw’agahinda.
Ikindi kigaragara ni uko mu gihe abagabo bafashwe n’iyi ndwara, bakunze kutihutirwa kujyanwa kwa muganga cyangwa se kutayibona hakiri kare.
Ibi byongera ibyago byo gupfa kuko iyo hatabayeho ubutabazi bwihuse, umutima ushobora guhagarara mu gihe gito cyane.
Abashakashatsi bemeza ko hakenewe ubukangurambaga bwo kwigisha abantu, cyane cyane abagabo, kugira ngo bamenye ko amarangamutima no guhura n’agahinda nabyo bifite uruhare runini mu buzima bw’umutima.
Basaba kandi ko abantu bagira umuco wo kuganira, gushaka ubufasha no kwitabira gahunda zo kwita ku buzima bwo mu mutwe (mental health) kuko bifitanye isano ya hafi n’umutima.
Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’Ikigo cyitwa Cedars-Sinai Medical Center gikorera muri Los Angeles, cyagaragaje ko imibare y’abagabo bicwa n’iyi ndwara yiyongereye cyane mu myaka itanu yagenzuwe.
Iyi ndwara ikunze gufata abantu nyuma yo guhura n’akababaro kadasanzwe nk’urupfu rw’uwo bakunda, gutandukana, kubura akazi cyangwa guhohoterwa mu buryo bw’amarangamutima.
Nk’uko abashakashatsi babigaragaje, ni ingenzi cyane ko abantu, by’umwihariko abagabo, bamenya ko indwara z’umutima zishobora guterwa n’amarangamutima, bityo bagakora ibishoboka byose kugira ngo bagire ubuzima bwiza mu mitekerereze no mu mibereho.
