• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media Shop
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media Shop
No Result
View All Result
Home Ibindi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bicwa n’indwara y’umutima iterwa n’agahinda kurusha abagore

Ubushakashatsi bwakozwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati y’umwaka wa 2016 na 2020, bwagaragaje ko indwara y’umutima iterwa n’agahinda kenshi izwi nka Broken Heart Syndrome ikomeje gufata indi ntera, by’umwihariko ku bagabo.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
June 2, 2025
in Ibindi
0
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bicwa n’indwara y’umutima iterwa n’agahinda kurusha abagore
0
SHARES
0
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Ubushakashatsi bwakozwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati y’umwaka wa 2016 na 2020, bwagaragaje ko indwara y’umutima iterwa n’agahinda kenshi izwi nka Broken Heart Syndrome ikomeje gufata indi ntera, by’umwihariko ku bagabo. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abagabo bapfa bazize iyi ndwara biyongereye inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n’abagore, nubwo abagore ari bo benshi barwara iyo ndwara.

Broken Heart Syndrome, mu ndimi z’abaganga izwi nka Takotsubo Cardiomyopathy, ni indwara ifata umutima igihe umuntu agize agahinda kenshi, igitutu cy’amarangamutima cyangwa ibyago bikabije.

Iyi ndwara ishobora gutuma umutima ubura imbaraga zo gukomeza gutera neza, bityo bikaviramo uyirwaye urupfu rutunguranye.

Nubwo abagore, cyane cyane abageze mu zabukuru, aribo benshi bagaragara mu mibare y’abarwara iyi ndwara, ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo yageze ku bagabo, ibyago byo gupfa baba biri hejuru cyane.

Impamvu y’ibi ntabwo irasobanuka neza, ariko abashakashatsi bakeka ko uburyo abagabo bitwara mu gihe cy’agahinda cyangwa stress bushobora kugira ingaruka mbi kurushaho ku mikorere y’umutima.

Abagabo benshi bagaragaza kutigomwa cyangwa kudashaka kugaragaza amarangamutima yabo mu ruhame, bikaba byabaviramo kwiheba bikabije.

Ibi bituma stress yabo yigira imbere mu mutima no mu bwonko, bikaba byatuma bafatwa n’iyi ndwara itunguranye. Abagore, ku rundi ruhande, bakunze kugira uburyo bwo kuganira, gusaba ubufasha cyangwa kwitabaza inshuti n’imiryango mu gihe cy’ibyago, bikaba bishobora kubafasha kugabanya ubukana bw’agahinda.

Ikindi kigaragara ni uko mu gihe abagabo bafashwe n’iyi ndwara, bakunze kutihutirwa kujyanwa kwa muganga cyangwa se kutayibona hakiri kare.

Ibi byongera ibyago byo gupfa kuko iyo hatabayeho ubutabazi bwihuse, umutima ushobora guhagarara mu gihe gito cyane.

Abashakashatsi bemeza ko hakenewe ubukangurambaga bwo kwigisha abantu, cyane cyane abagabo, kugira ngo bamenye ko amarangamutima no guhura n’agahinda nabyo bifite uruhare runini mu buzima bw’umutima.

Basaba kandi ko abantu bagira umuco wo kuganira, gushaka ubufasha no kwitabira gahunda zo kwita ku buzima bwo mu mutwe (mental health) kuko bifitanye isano ya hafi n’umutima.

Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’Ikigo cyitwa Cedars-Sinai Medical Center gikorera muri Los Angeles, cyagaragaje ko imibare y’abagabo bicwa n’iyi ndwara yiyongereye cyane mu myaka itanu yagenzuwe.

Iyi ndwara ikunze gufata abantu nyuma yo guhura n’akababaro kadasanzwe nk’urupfu rw’uwo bakunda, gutandukana, kubura akazi cyangwa guhohoterwa mu buryo bw’amarangamutima.

Nk’uko abashakashatsi babigaragaje, ni ingenzi cyane ko abantu, by’umwihariko abagabo, bamenya ko indwara z’umutima zishobora guterwa n’amarangamutima, bityo bagakora ibishoboka byose kugira ngo bagire ubuzima bwiza mu mitekerereze no mu mibereho.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bicwa n’indwara y’umutima iterwa n’agahinda kurusha abagore n’ubwo aribo bayirwa cyane
ADVERTISEMENT
Previous Post

Bosco Nshuti yiteguye gutaramira abakunzi be mu gitaramo “Unconditional Love Season” kizabera Camp Kigali

Next Post

Rugezi: Ingabo za Leta zatahukanye igihombo gikomeye mu mirwano na Twirwaneho na M23

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Next Post
Rugezi: Ingabo za Leta zatahukanye igihombo gikomeye mu mirwano na Twirwaneho na M23

Rugezi: Ingabo za Leta zatahukanye igihombo gikomeye mu mirwano na Twirwaneho na M23

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

March 27, 2025
Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

January 31, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Rugezi: Ingabo za Leta zatahukanye igihombo gikomeye mu mirwano na Twirwaneho na M23

Rugezi: Ingabo za Leta zatahukanye igihombo gikomeye mu mirwano na Twirwaneho na M23

June 2, 2025
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bicwa n’indwara y’umutima iterwa n’agahinda kurusha abagore

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bicwa n’indwara y’umutima iterwa n’agahinda kurusha abagore

June 2, 2025
Bosco Nshuti yiteguye gutaramira abakunzi be mu gitaramo “Unconditional Love Season” kizabera Camp Kigali

Bosco Nshuti yiteguye gutaramira abakunzi be mu gitaramo “Unconditional Love Season” kizabera Camp Kigali

June 2, 2025
Ibyo konti za IUL na 770 zikora: Uko wazigama ukunguka inyungu irambye utavunitse

Ibyo konti za IUL na 770 zikora: Uko wazigama ukunguka inyungu irambye utavunitse

June 2, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Rugezi: Ingabo za Leta zatahukanye igihombo gikomeye mu mirwano na Twirwaneho na M23

Rugezi: Ingabo za Leta zatahukanye igihombo gikomeye mu mirwano na Twirwaneho na M23

June 2, 2025
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bicwa n’indwara y’umutima iterwa n’agahinda kurusha abagore

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bicwa n’indwara y’umutima iterwa n’agahinda kurusha abagore

June 2, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com