Ubushinjacyaha bwamaze kujuririra icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyo kurekura Shema Arnold de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk, nyuma yo kumuhamya ibyaha yari akurikiranyweho ariko ntahite afungwa.
Ni icyemezo cyafashwe ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2026, aho uru rukiko rwategetse ko uyu mu-DJ arekurwa nyuma yo guhanishwa ibihano birimo gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 50 (1,050,000 Frw), ndetse no gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe kingana n’amezi atatu.
Gusa, urukiko rwategetse ko icyo gihano cy’imirimo y’inyungu rusange gisubikwa mu gihe cy’amezi atandatu, ibintu byatumye DJ Toxxyk ahita arekurwa icyemezo kikimara gusomwa.
Amakuru yamenyekanye nyuma y’iki cyemezo ni uko Ubushinjacyaha butanyuzwe n’imikirize y’urubanza, bwahisemo kujuririra umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Kwamamaza ubujurire bivuze ko uru rubanza rushobora kongera gusuzumwa n’urukiko rwo ku rwego rwo hejuru, rukazafata umwanzuro wa nyuma ku bihano byahawe DJ Toxxyk ndetse n’ifungurwa rye.
















