Ku wa kabiri, Ibitangazamakuru bya Leta byatangaje ko Ubushinwa bwashyize mu bikorwa igihano cyo kwica uwahoze ari umuyobozi w’imyaka 64, Li Jianping, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya ruswa.
Li, wari umunyamabanga wa komite y’ishyaka rya gikomunisiti mu karere k’iterambere ry’ubukungu n’ikoranabuhanga rya Hohhot, yahamijwe ibyaha birimo kwakira ruswa, kunyereza umutungo wa Leta, no gufatanya n’umutwe w’abagizi ba nabi.
Uyu muyobozi yakatiwe igihano cyo kwicwa muri Nzeri 2022, icyemezo cyemejwe muri Kanama 2024. Raporo ivuga ko Li yari yagize uruhare mu bikorwa bya ruswa bifite agaciro ka miliyoni 421 z’amadolari ya Amerika.
Ibi bikorwa bije mu gihe Perezida Xi Jinping akomeje gushyira imbaraga mu rugamba rwo kurwanya ruswa, aho iperereza ryagutse rigera no ku bayobozi bakuru.
Mu ijambo rye ryatanzwe muri Mutarama ariko rigashyirwa ahagaragara ku cyumweru, Xi yasabye abayoboke b’ishyaka gukomeza guhangana n’ibibazo bya ruswa, avuga ko iki kibazo gishobora guhungabanya ishyaka rya gikomunisiti mu Bushinwa mu gihe rititaweho.
Xi yagize ati: “Niba tutirinze kunengwa kandi ntitukagabanye amakosa, dushobora guhura n’ibibazo bikomeye by’amatsinda ashishikajwe n’inyungu zabo. Ni ngombwa gukemura ibibazo hakiri kare kugira ngo turwanye ruswa neza.” Aya magambo yayavugiye mu nama ya Komisiyo Nkuru ishinzwe kugenzura imyitwarire, urwego rukuru rwo kurwanya ruswa mu Bushinwa.
Perezida Xi, w’imyaka 71, yibukije abayobozi ko urugamba rwo kurwanya ruswa rugomba gukorwa “bikomeye kandi nta mbabazi zigaragajwe” kugira ngo ikibazo cy’ibikorwa bibi mu miyoborere gikemuke.
Ubushinwa bwashyize mu bikorwa igihano cyo kwica Li Jianping, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa.