Imyidagaduro

Ubusobanuro nyabwo bw’indirimbo Ntiza yiganjemo ibisa n’ubusambanyi

Indirimbo ihuriwemo na bruce Melody na Mr kagame bise Ntiza ntiyavuzweho rumwe bitewe n'amagambo yumvikanamo asa naganisha kubusambanyi.

Iyi ndirimbo yakozwe na Madebeat mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Kenny usanzwe ukorera Diamond muri Tanzania.
Mr Kagame yavuze ko ari indirimbo yavuye mu bitekerezo bye ubwo yari muri studio agahita yifashisha Bruce Melodie, icyakora ngo buri wese yagize uruhare mu kuyandika.
Uyu muhanzi abajijwe ku magambo ayumvikanamo agusha ku byishimo byo mu gitanda, yasobanuye ko indirimbo yubakiye ku nkuru mpamo y’ibibaho.
Yagize ati “Ni ibintu bibaho, ikintu gikomeye tuba twakoze ni ukugerageza kuzimiza ku buryo tutatinyuka kubivuga mu mazina yabyo ariko byo rwose ni ibintu bihari bibaho mu buzima busanzwe.”
Mr Kagame yavuze ko “Ntiza” nta magambo y’urukozasoni bayishyizemo. Yagize ati ”Reka nkubwire, hari amagambo yagiye agirwa urukozasoni kandi ataribyo, ntabwo tuba twaririmbye ibice by’ibanga by’abantu cyangwa iki, ahubwo tuba twaririmbye ibintu bibaho mu buzima busanzwe tukagerageza kuzimiza.”
Iyi ndirimbo aba bahanzi bakoze yumvikanamo amagambo yumvisha umukobwa bari gutereta ko ari abahanga mu bijyanye no gutera akabariro bityo ko batamutenguha mu gihe yabemerera.
Uyu muraperi avuga ko nta muntu n’umwe wamwumvisha ko yaririmbye ibintu bibi kuko we abamuzi bazi ko afite imico myiza.
Yakomeje agira ati “Basanzwe bazi ko nitonda, ngira umuco, rero ntabwo nata umuco nkuze.”
Mr Kagame yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo yakorewe muri Tanzania ikorwa na Kenny usanzwe ufasha umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Afurika Diamond Platnumz.
Ababyinnyi n’abandi bagaragara mu mashusho y’indirimbo “Ntiza” ni abo mu ikipe ya Diamond ndetse bemeye kuyigaragaramo bigizwemo uruhare na Kenny.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close
Close