
Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (DOJ) yatangaje ihindurwa ry’icyo cyemezo imbere y’urukiko rwa leta nyuma y’icyumweru cy’imvururu zishingiye ku manza n’imyanzuro y’agateganyo y’abacamanza babarirwa mu makumyabiri n’andi menshi.
Ubuyobozi bwa Trump bwongeye kwemerera abanyeshuri b’abanyamahanga ibihumbi bigaga muri Amerika gukomeza ubuzimagatozi bwabo nyuma y’uko icyemezo cya mbere kibambuye ubwo burenganzira gishingiye ku makosa mato ya hato na hato ndetse akunze no guteshwa agaciro mu mategeko.
Iryo tangazo ryatanzwe na Minisiteri y’Ubutabera ku wa Gatanu imbere y’urukiko rw’akarere nyuma y’ibyumweru by’umurundo w’inkiko zabonaga ko ihagarikwa ry’aba banyeshuri muri sisitemu ya leta ikurikirana abanyamahanga biga muri Amerika (SEVIS) ryakozwe mu buryo butemewe n’amategeko.
Icyo cyemezo cyateye ubwoba n’impungenge nyinshi mu banyeshuri benshi babonaga ko bashobora kuba batakaje uburenganzira bwabo bwo kuba mu gihugu ku buryo bashobora no kwirukanwa vuba. Abenshi mu bareze icyo cyemezo bavuze ko amashuri bigagaho yabakumiriye gukomeza amasomo cyangwa ubushakashatsi, rimwe na rimwe habura ibyumweru bike ngo barangize amasomo.
Abacamanza na bo bagaragaje umujinya ku byemezo bifatwa mu buryo budasobanutse neza ndetse no ku ruhande rw’ababuranira leta bananirwaga no gusobanura niba abo banyeshuri bagomba gukomeza amasomo cyangwa kuva mu gihugu ako kanya.
Icyemezo cyo kubakura muri SEVIS cyatangajwe mbere muri uku kwezi cyabyaye imanza zirenga 100, aho abacamanza barenga 50 bo mu bihugu 23 batandukanye bategetse ko Leta ihindura by’agateganyo ibyo yemeje. Abandi bacamanza benshi bari bagiye kugendera muri uwo murongo mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo kubihindura kuri uwo wa Gatanu.
Minisiteri y’Ubutabera yavuze ko Ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka (ICE) riri gukora politiki nshya igenga abanyeshuri b’abanyamahanga bigira muri Amerika bafite visa ya F-1. Mbere y’uko iyo politiki isohoka, nta munyeshuri uzongera kuvanwa muri sisitemu ya SEVIS “gishingiwe gusa ku” makuru y’amategeko agaragaza ibyaha byo ku rwego rwo hasi cyangwa imanza zateshejwe agaciro.
Ntibiramenyekana niba na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iri gusubiza ku cyemezo cyo gukuraho viza nyinshi z’abo banyeshuri. Umukozi wa leta yabwiye umucamanza icyumweru gishize ko iyo minisiteri iri gukora “igenzura ry’ubwiza” kuri ibyo byemezo.
Mbere muri uyu mwaka, Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio yahagaritse visa z’abanyeshuri b’abanyamahanga benshi yemeza ko bagiraga uruhare mu bikorwa byibasira politiki y’ububanyi n’amahanga ya Amerika kubera ibikorwa byabo by’ubuvugizi bwa Palesitina. Ariko icyemezo giheruka gihamye cyo gukuraho viza cyibasiye cyane abanyeshuri bagize ibibazo by’amategeko bitari bikomeye kandi byanagize ingaruka ku gukurwaho kwa konti zabo muri SEVIS.
Abavugizi ba ICE na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ntibahise batanga igisubizo ku busabe bw’ibitekerezo.
Umwavoka wa Minisiteri y’Ubutabera yavuze mu rukiko kuwa Gatanu ati:
“ICE iri gutegura politiki izagena uburyo bwo gukuraho cyangwa kongera gukoresha konti za SEVIS. Mbere y’uko iyo politiki ishyirwaho, konti za SEVIS z’abaregera muri uru rubanza (n’abandi bafite ikibazo nk’icyabo) zizaguma zikoreshwa cyangwa zizasubizwamo igihe byari byarahagaritswe, kandi ICE ntizongera gukuraho izo konti gishingiwe gusa ku makuru yavuye muri NCIC yatumye hafatwa icyemezo cyo kuzihagarika.”
Yunzemo ati:
“ICE igifite ububasha bwo gukuraho konti ya SEVIS igihe uwo bireba atubahirije amategeko amwemerera kuba mu gihugu nk’umunyamahanga utari usanzwe atuye mu buryo buhoraho, cyangwa yakoze ibindi bikorwa binyuranye n’amategeko byatuma yirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko biteganywa n’Itegeko ry’Abinjira n’Abasohoka.”