Nyuma y’uko Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) agiriye uruzinduko mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, ubutegetsi bwa Kinshasa bwafashe icyemezo gikakaye cyo guhagarika ishyaka rye PPRD, ndetse bunafatira imitungo ye.
Ni ibyatangajwe mu itangazo ryasohowe mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Mata 2025. Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Shabani Lukoo Bihanga.
Umwe mu bayobozi bakuru mu nzego z’ubutegetsi, rivuga ko Kabila agiye gukurikiranwa n’ubutabera kubera icyaha ashinjwa cyo kugambanira igihugu.
Muri iryo tangazo, Leta yavuze ko yafatiye imitungo yimukanwa n’itimukanwa ya Kabila mu bice birimo Kingakati, Kashamata, n’ahandi.
Byongeye, ibikorwa by’ishyaka rye, Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD), byahagaritswe mu gihugu hose, kubera uruhare ruvugwa perezida waryo yaba afite mu ntambara irimo kuba mu Burasirazuba bwa Congo.
Ubutegetsi bwanavuze ko ingendo n’ibikorwa by’abanyapolitiki n’abandi bose bakorana na Kabila bigomba kugenzurwa no kugabanywa, mu rwego rwo gukumira ibikorwa byiswe ko bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.
Iryo tangazo rinavuga ko icyemezo cyo kujya i Goma cyafashwe na Kabila ari ubugambanyi ku rwego rwo hejuru, kuko yakoze urugendo mu gace kagenzurwa n’umutwe wa M23.
Umutwe ushinjwa intambara n’ibikorwa byo guhungabanya umutekano, kandi ukaba ugenzura imijyi ya Bukavu na Goma, ndetse n’ibindi bice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru.
Kugeza ubu, ishyaka PPRD nta tangazo rirashyira hanze ku ngamba Leta yarifatiye. Joseph Kabila yayoboye RDC imyaka 18, kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ubwo yasimburwaga na Félix Tshisekedi. Uru ruzinduko rwe rufashwe nk’urwongereye ubushyamirane hagati ye n’ubutegetsi buriho.
