
Inyungu z’u Bubiligi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirarenze kure ibibazo by’ubu n’iterabwoba rigamije guhungabanya u Rwanda. Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, izo nyungu zishingiye kuri gahunda y’igihe cy’ubukoloni igamije gukumira no kurimbura imiryango ya Nilotiques.
Abakoloni b’Ababiligi babonaga abo bita Nilotiques abakekwa ko bakomoka mu gace ka Nile nk’abantu barwanya ubutegetsi bwabo, kandi bigoye kubayobya cyangwa kubashuka n’amateka y’ibihugu by’Iburayi. Bitandukanye n’andi moko abakoroni babonaga ko bayoboka byoroshye, Nilotiques bafatwaga nk’imbogamizi ku butegetsi bw’Uburayi.
Jean Laurent Gatera, umushakashatsi w’Umunyarwanda wihariye mu masomo y’Amahoro no Guhuza Amahoro n’Imitwe y’Intambara, yakoze ubushakashatsi bwimbitse ku kibazo cya Congo, abushyira mu gitabo yise “The Genesis and Conflict Trends in Eastern Democratic Republic of Congo: The Causes and Consequences of Kivu Conflict (2024).”
Mu kiganiro Jean Laurent Gatera yasobanuye ko ibibazo biri muri Congo bifite imizi mu icengezamatwara ry’igihe cy’ubukoloni n’amarangamutima ya politiki y’ubutegetsi bwagiye busimburana nyuma y’ubwigenge.
Avuga ko igitekerezo cyiswe “Bantu vs Nilotic” cyashyizwe imbere cyane n’Ababiligi kigikomeza kugena uburyo amakimbirane akomeza kwaduka muri aka karere.
Gatera ashimangira ko uruhare rw’u Bubiligi muri Congo rurenze kure inyungu z’ubukungu. Yemeza ko iki gihugu kimaze igihe kinini gishyigikira gahunda yo kurandura amoko ya Nilotiques, gahunda yatangiye mu gihe cy’ubukoloni. Abakoloni b’Abazungu bakoreshaga uburyo bwo kubiba amacakubiri (divide-and-rule), bigashinga imizi mu macakubiri y’amoko agihari n’ubu.
Iri hangana ry’idéologie ryagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kurimbura Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, kandi rikomeje kongera ubukana bw’intambara muri Congo. U Bubiligi bwakomeje gushyigikira igisirikare cya Congo nubwo buzi neza ko gikorana n’imitwe nka FDLR umutwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ugikomeza umugambi wayo muri Congo.
Abakoloni b’Ababiligi bahuzaga abakomoka ku moko ya Nilotiques n’imyivumbagatanyo ya kera, bakabagereranya n’Abanyetiyopiya n’Abanyamisiri. Iyo mitekerereze y’ubukoloni yatumye hashyirwaho politiki n’imiterere y’imibereho mu karere k’Ibiyaga Bigari, bitiza umurindi urwango rukomeje kugeza n’ubu.
Ihohoterwa n’iyirukanwa ry’abavuga Ikinyarwanda muri Congo bifitanye isano n’imipaka yaciwe nabi mu gihe cy’ubukoloni, byose bikaba bifitanye isano n’iyo ideology. Amapfupfunwe y’amoko nka Hema (mu Ntara ya Ituri), Banyamulenge (mu majyepfo ya Kivu), n’Abatutsi (mu majyaruguru ya Kivu) yagiye yitirirwa abo bita Nilotic cyangwa Cushitic, bakabafatwa nk’abanzi.
Imitwe y’iterabwoba nka FDLR na Wazalendo yagiye igaba ibitero ku baturage bavuga Ikinyarwanda cyangwa abafite ibimenyetso bifatwa nk’iby’Abatutsi, harimo n’imiterere y’umubiri n’umuco.
“Ibitero ku Hema, nk’urugero, byagiye bishingirwa ku kuba bafatwa nk’abasa n’Abatutsi ndetse n’amakenga ko bashyigikiye umutwe wa M23, urwanira uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza,” bisobanurwa na Gatera.
Aba baturage bakorerwa ubwicanyi, gukorerwa iyicarubozo, kwimurwa ku ngufu, ndetse bamwe bakicwa n’ubugome burimo n’ibikorwa by’ubugome nko kuribwa (cannibalism), ariko isi yose ikabiceceka.
Gatera avuga ko abantu benshi bagira ubusobanuro bworoheje ku bibazo bya Congo, bakabishingira gusa ku mabuye y’agaciro, ariko ntibite ku mpamvu z’irondamoko n’imyumvire idakwiriye bikomeje kugenga ibyo bibazo.
Mu mateka yayo, Congo yakunze kwifashisha abacancuro b’abanyamahanga mu kurinda ubutegetsi. Guhera ku ngoma y’Ubwami bwa Leopold II kugeza kuri Mobutu Sese Seko, ubutegetsi bwa Congo bwagiye bwishakira abacancuro b’Abazungu, imitwe yitwaje intwaro n’indege z’abanyamahanga.
Gatera akurikirana iyo gahunda kuva mu mpera z’ikinyejana cya 19, ubwo Leopold yigaruriraga ibice binini by’ubutaka mu nama ya Berlin (1884–1885), ubutegetsi bwe bukihutira gukoresha ubwicanyi ku baburwanyaga. Nubwo Congo yabonye ubwigenge, u Bubiligi bwakomeje kuyigira mu biganza, bukoreshwa mu kuyobya no kwica izina ry’impinduramatwara z’Abanyafurika.
Nk’uko Gatera abivuga, umugambi wo kurimbura Abatutsi bari mu Rwanda ndetse n’abahungiye muri Congo, watangijwe na Perezida Grégoire Kayibanda afatanyije n’abategetsi b’Abanye-Congo. Byaje gukomeza ku ngoma ya Habyarimana na Mobutu Sese Seko, bombi barahawe imyitozo mu mashuri ya gisirikare y’Ababiligi, kandi bahujwe n’urwango rw’Abatutsi.
Mu 1976, habayeho amasezerano hagati ya Mobutu na Habyarimana yo kohereza Abahutu muri Congo bavuga ko bagiye gukora ubuhinzi. Aba bahindutse ishyirahamwe rya MAGRIVI (Mutuelle des Agriculteurs de Virunga), ryari rigamije guhashya Abatutsi.
Mu myaka ya 1980, MAGRIVI yahindutse urusobe rw’abahutu b’indwanyi, baza kwifatanya na FDLR mu 1994. Gatera ayigereranya n’“itsinda ry’imbwa zatojwe neza” zikora byinshi ku nyungu za leta ya Congo n’abakoloni b’Abazungu.
Nubwo amahanga yanenze FDLR, ikomeje kwidegembya kubera ko ifitiye bamwe inyungu.
“FDLR ifasha mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, n’ubucuruzi bw’amakara—imirimo myinshi Abanye-Congo ubwabo batitabira. Muri iyo mirimo, bahabwa intwaro n’inkunga y’ibikoresho,” nk’uko Gatera abisobanura.
Ikibabaje kurushaho ni imyumvire FDLR ikwirakwiza. “Si umubare wabo ugomba gutera impungenge, ahubwo ni ideoloji bashyira mu bantu. Umuntu umwe ashobora kwanduriza ibihumbi,” arongera.
Aho kwita ku bibazo by’imiyoborere n’irondamoko, leta ya Congo yakunze kwihitiramo inzira ya gisirikare yo kurwanya M23. Uwo mutwe wavutse kubera akarengane, ruswa n’ihezwa ry’amoko amwe. Gatera avuga ko leta ya Kinshasa yanga ibiganiro kuko izi neza ko diplomasi yagaragaza ko nta bubasha ifite.
Ikindi, guverinoma ikoresha umutungo kamere nk’inkingi yo gukurura inkunga ya gisirikare iturutse mu mahanga.
Gatera ashimangira ko amahoro muri Congo azagerwaho ari uko habayeho ibiganiro bya nyabyo. Leta igomba kwakira impunzi, kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kubaka ubuyobozi bwitaye kuri buri wese.
Ariko nanone, niba Kinshasa ikomeje kwirinda inzira y’amahoro, M23 ishobora kudahagarara, ahubwo ikaba yagera no ku murwa mukuru cyangwa igatangaza ubwigenge bw’iburasirazuba bwa Congo.