Ubuyobozi bushya bwa Donald Trump bwatangaje ko buhagaritse inkunga z’iterambere zitangwa n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubufasha mpuzamahanga (USAID). Iki cyemezo cyateye impungenge ku Isi hose, by’umwihariko muri Kiliziya Gatolika, aho gahunda zayo z’iterambere zishobora guhura n’ibibazo bikomeye.
Nk’uko ibiro bya Vatikani bishinzwe abimukira, ibidukikije, n’iterambere bibitangaza, ihagarikwa rya USAID rishobora kugira ingaruka zikomeye ku bikorwa by’ubutabazi by’abagatolika.
Karidinali Michael Czerny, ukuriye ibi biro, yagize ati: “Igihano ni inzira iteye ubwoba yo gucunga ibintu kandi ni bike cyane mu butabera. Mbabajwe cyane n’uko abantu benshi bazabihomberamo kandi bagahangayika. Nizera ko Itorero muri buri hantu rishobora gufasha aba bantu, ndetse rikanabarinda.”
Iki cyemezo cya Trump cyashyigikiwe n’umuherwe Elon Musk, aho mu byumweru bye bya mbere ku butegetsi, yatangaje ko USAID ari uguta amafaranga y’Igihugu.
Cardinal Czerny yakomeje avuga ko nubwo buri guverinoma ifite uburenganzira bwo kugenzura ingengo y’imari yayo, bihangayikishije kuba imfashanyo z’amahanga zahagarikwa mu buryo butunguranye.
Serivisi ishinzwe ubutabazi Gatolika (CRS), ikigo gishinzwe imfashanyo ya Kiliziya Gatolika muri Amerika, ni kimwe mu bigo bizahungabanywa cyane n’ihagarikwa rya USAID.
CRS ifasha ibikorwa by’iterambere mu bihugu birenga 120, aho hafi 50-60% by’ingengo y’imari yayo ituruka kuri USAID.
Iri hagarikwa ryateje impungenge ku bigo bito nka Caritas ndetse n’andi mashami ya Kiliziya ku rwego rwa diyosezi, aho ashobora kugabanirizwa cyane inkunga z’iterambere yari asanzwe ahabwa. Ibi bishobora kugira ingaruka ku bantu benshi batishoboye bari basanzwe bafashwa n’izi gahunda.
