Ubuyobozi bw’abapolisi ba Kenya buri mu butumwa bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubufasha mu Mutekano (MSS – Multinational Security Support) bwamaganye amakuru yacicikanye avuga ko hari abapolisi ba Kenya benshi bakomerekeye bikomeye bari mu kazi i Haiti.

Mu kiganiro yahaye televiziyo ya NTV ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, Umuvugizi wa MSS, Jack Ombaka, yahakanye ibivugwa mu itangazamakuru ko imitwe yitwaje intwaro iri kugirira nabi abapolisi ba Kenya, nyuma y’uko hagaragaye amakuru y’undi mupolisi wa Kenya wapfuye ubwo yari mu kazi i Haiti.
Ombaka yavuze ko hari abantu bari gukwirakwiza ibihuha ku mikorere y’abapolisi ba Kenya bari i Haiti, ndetse bakanabasabira ibyago bari mu butumwa—ibintu yaburiye ko bishobora kugira ingaruka mbi ku butumwa bari bashinzwe.
“Ibyo bavuga by’uko hari abakomeretse bikomeye ni inzozi zabo, kandi biteye agahinda kubona hari abantu bifuriza abapolisi bacu gukomereka bikomeye. Ukuri ni uko ntawe dukomeretse bikomeye,” Ombaka yabisobanuye atyo.
Yavuze ko igihe cyose hari umupolisi ukomerekejwe muri ubwo butumwa bwo gushyigikira amahoro, ahita yoherezwa kwivuriza muri Repubulika ya Dominikani, anahakana ibivugwa ko abo bakomeretse baba bagize igihombo gikomeye ku butumwa.
Yongeyeho ko abapolisi bose bakomeretse muri Haiti nyuma y’igitero giherutse kugabwe n’imitwe yitwaje intwaro, bamaze gukira ndetse basubijwe ku cyicaro cyabo mu kazi.
Ariko kandi, ubwo yabazwaga umubare nyawo w’abapolisi bakomeretse, Ombaka yavuze ko ari bake cyane, yemeza ko batarenze batatu, ariko ntiyatangaza umubare nyir’izina.
“Umubare wabo nturenga batatu. Irya tsinda ryabo batatu ryaherukaga, ubu ryageze hano kandi ryasubiye ku kazi, bivuze ko kugeza ubu nta bakomeretse dufite,” yakomeje.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, ikigo cy’amakuru cya Reuters cyatangaje inkuru yavugaga ko hari umupolisi wa Kenya uri mu butumwa i Haiti wakomeretse bikomeye mu mutwe nyuma yo kuraswa ubwo bahuraga n’imitwe yitwaje intwaro mu mirwano ikomeye yabaye mu cyumweru gishize.
Ibyo byatangajwe n’abapolisi batatu batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko uwo mupolisi yarashwe mu mutwe isasu rinjiye mu gapfukamunwa ke (casque), naho undi akarasa mu gutwi isasu rinjiye mu modoka y’icyuma (armored vehicle).
Nyuma y’uko hakwirakwiye amashusho y’umugabo bivugwa ko ari umupolisi wa Kenya witwa Benedict Kabiru wabuze, uri mu gace karimo imitwe yitwaje intwaro, MSS yamaganye ayo makuru, ivuga ko ugaragara muri ayo mashusho atari uwo mupolisi.

MSS yavuze ko ayo mashusho ari igice cy’ubukangurambaga bw’imitwe yitwaje intwaro muri Haiti bugamije guharabika izina ry’iyo gahunda yo kugarura umutekano.
“Ikintu kimwe kizwi neza i Haiti ni uko imitwe myinshi yitwaje intwaro iharanira kubaho ibinyujije mu itangazamakuru rishingiye ku buhimbano. Ayo mashusho yakwirakwiye, cyane cyane muri ibi bihe bya tekinoloji ya AI, si ay’umupolisi Benedict,” Ombaka yongeyeho.
Kugeza muri Mata 2025, abapolisi ba Kenya bagera kuri 750 bari bamaze koherezwa muri Haiti mu butumwa bushyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye, mu rwego rwa MSS. Kenya yiyemeje kohereza abagera ku 1,000 muri Haiti mu rwego rwo gufasha kugarura umutekano muri icyo gihugu cyo mu Karere ka Karayibe.