Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwafashe icyemezo cyo guhagarika igura n’igurisha ry’ibigori bibisi bigurishwa ku bashaka kubyotsa cyangwa kubiteka bitogosheje, hagamijwe kurengera inyungu z’abahinzi no gukumira umwanda uterwa n’ibi bikorwa ku mihanda no mu isoko.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga gucuruza ibigori bikiri bibisi bituma abahinzi bahomba cyane, kuko bagurishwa ku giciro gito ugereranyije n’igihe byasaruwe byumye. Yavuze ko hari aho ibigori byari kuzatanga umusaruro ungana na 300 Frw bigurishwa bibisi bigatanga 100 Frw gusa, bigasigira umuhinzi igihombo kinini.
Yakomeje asobanura ko hanashyizweho itangazo ku rwego rw’Akarere, by’umwihariko mu Murenge wa Rubengera uzwiho guhinga ibigori byinshi. Abaturage bategetswe guhagarika gusarura ibigori bibisi, ahubwo bagategereza bigasarurwa byumye.
Abahinzi bo mu Karere ka Karongi bakiriye neza iki cyemezo, bavuga ko kizabafasha kongera umusaruro no kugabanya ubujura bw’ibigori byibwaga mu mirima bikajyanwa ku muhanda kotswa. Bamwe bagaragaje ko gusarura ibigori byumye bituma babona umusaruro mwiza kandi ubyara inyungu.
Mu Karere ka Karongi, ibigori byahinzwe kuri hegitari 3,282, hakaba hateganyijwe umusaruro uri hagati ya toni 2 na 3 kuri hegitari. Icyakora, uyu musaruro witezwe uri munsi y’ibyari byateganyijwe kubera imvura nke yaguye mu ntangiriro z’igihembwe hateganyijwe umusaruro mwiza.
















